Majoro Ntuyahaga wazanywe mu Rwanda abe bafite impungenge aravuga ko amerewe neza #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 205.3 kb
Maj Bernald Ntuyahaga wambaye umukara n'umweru avuga ko yakiriwe neza

Uwo mugabo yagejejwe mu Rwanda tariki 21 Ukuboza 2018, aho yahise yoherezwa i Mutobo mu kigo gihugura kandi kigasubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro n'abahoze mu ngabo zatsinzwe.

Aganira na KigaliToday, yavuze ko yatunguwe n'uburyo yakiriwe neza mu Rwanda, aho yaje ngo adafite amakuru ahagije ndetse akaba yari afite impungenge z'umutekano we.

Agira ati “nakiriwe neza kandi n'ibiganiro turi gukorana muri aya masomo birampa icyizere ko bizakomeza kugenda neza, iyo umuntu ari hanze aba afite amakuru make ku Rwanda bikaba byatera impungenge, gusa nakiriwe neza cyane, ubu ndumva mfite amahoro”.

Maj Ntuyahaga mu kigo gihugura kikanasubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro n'abahoze mu ngabo zatsinzwe cya Mutobo mu karere ka Musanze
Maj Ntuyahaga mu kigo gihugura kikanasubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro n'abahoze mu ngabo zatsinzwe cya Mutobo mu karere ka Musanze

Yagarutse ku iterambere yasanze mu Rwanda, avuga ko ataramenya icyo agiye gukora ubwo azaba amaze gusubizwa mu buzima busanzwe, ngo byose azabimenya nyuma y'amahugurwa arimo.

Ati “nukubanza nkajya mu buzima bwo hanze, nyuma y'ibi biganiro nibwo nzamenya icyo nshobora gukora, icyo nabonye n'uko u Rwanda rwahindutse kandi rwateye imbere, ni igihugu gifite ubwisanzure”.

Majoro Ntuyahaga yarangije igihano cy'igifungo yari yakatiwe tariki 2 Kamena 2018, ubu akaba yaragejejwe mu Rwanda aho ari gukurikirana amasomo i Mutobo mu karere ka Musanze amufasha gusubira mu bizima busanzwe, aho ari kumwe n'abahoze ari abarwanyi mu ngabo zatsinzwe 577 baherutse gutaha.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2LHHsSH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment