Itangazamakuru ririndwe akajagari, ipyinagazwa n’ubukene

Ngarukanye ibaba ryanjye ngira ngo ngaruke Ku itangazamakuru mu Rwanda. Mbitewe n’ ibitekerezo byinshi byangezeho ku nkuru mperutse kwandika ivuga ngo: igihe cyose itangazamakuru ridafashijwe kwisanzura, ngo ririndwe n’akajagari cyangwa gupyinagazwa, abaturage babihomneramohawe ubushobozi abaturage babihomberamo. Abo baturage nibo tugiye kujyakuruhande ariko tutibagiwe n’abanyamakuru kuko nabo ni abaturage mu bandi. Itangazamakuru nk’uko twabigarutseho ubushize ni ingenzi cyane kuko rifatiye runini igihugu. Niyo mpamvu ryitwa ubutegetsi bwa kane nyuma ya Nyubahirizategeko (Exécutif), Ubucmanza (Judiciaire) na Nshingamategeko (Parlementaire). Itangazamakuru : Intumwa ya Leta, intumwa y’Abaturage Ntitwakwinjira mubyo kumenya uko izi nzego zikora cyangwa zikorana (Political system) kuko bisaba kubanza kumenya imiterere ya system y’igihugu bishingiye ku itegeko nshinga . Ikiri ihame cyo ni uko system (ingoma) zose ibyo zikora zikenera kwifashisha itangazamakuru kugira ngo zikorerwe ubuvugizi, zibashe kumenyekanisha ibyo zakoze ndetse rimwe na rimwe zikanaryifashisha mu bukangurambaga mpezanguni (propaganda). None se hari aho mwigeze mwumva ubutegetsi bwahiritswe haba mu ntambara cyangwa muri kudeta ya gisirikare (military coup) bigashoboka hadafashwe ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu, Radio ndetse na Televiziyo by’igihugu? nta nahamwe, kuko amagambo amenyesha abaturage ihirikwa ry’ubutegetsi anyuzwa muri ibyo bitangazamakuru, uru ni urugero rumwe muri nyinshi zigaragaza imbaraga n’umwanya itangazamakuru rifite mu buzima bw igihugu. Dushingiye ku bitekerezo abasomyi batugejejeho bagaragaza Itangazamakuru bifuza kubona, ngo ribakorere. Bifuje kubona itangazamakuru ryubaka ridasenya, ridasebanya, ridashyushya imitwe, ahubwo ribamenyesha amakuru y’ibyabaye hirya no hino by’ukuri bitarimo amarangamutima, impuha n’ibinyoma. Itangazamakuru ririndwe akajagari riterwa n’inzego zirigenga Abandi berekanye ko akajagari kagomba kuva mu itangazamakuru hakabaho urwego rumwe rurishinzwe cyangwa rurireberera aho kubarizwa ahantu henshi icyarimwe kuko biritera guhuzagurika ntihamenyekane urishinzwe mu byukuri. Bati hakwiye kubaho imikoranire n’ubwuzuzanye bw’inzego zishinzwe itangazamakuru hagati yazo ubwazo ariko zose zitarikuriye kuburyo zivanga mu mikorere yaryo. Aha byumvikane ko uko kwivanga no kurivangira aribyo biribuza ubwisanzure, iyo ukwisanzura kwaryo kugezweho nicyo gihe bivugwa ko ryateye imbere, kandi rikarushaho gukora kinyamwuga. RMC na ARJ bihagararire koko ijwi ry’umunyamakuru aho kuba akarima ka bamwe Uretse kandi inzego n’ibigo bya Leta, n’inzego z’itangazamakuru zigenga nizikorere abanyamakuru koko, zimurika ibitekerezo byabo babanje kugishwaho inama, birakenewe ko yaba ARJ, na RMC zajya zihura nabo mu Nteko Rusange, nibura kabiri mu mwaka, kuri buri Rwego, kuko umwaka ni muremure, haba hari byinshi bikeneye kuwunozwamo, ngo umwuga urusheho kubonera abawukora. Izi nzego ebyiri zigenga , Ishyirahamwe ry’Abnyamakuru (ARJ) n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), zirinde kujya zigena amabwiriza, amahame n’amategeko abo zikorera batazi imvo n’imvano, ahubwo bijye bibagisha inama byakire ibitekerezo byabo, kuko aribo bakora itangazamakuru umunsi ku wundi, nibo bazi kurushaho inzitizi bahura nazo, n’ibyo bakeneye. Tugarutse kuri izi nzego , ubu hari abanyamakuru wabaza icyo zibamariye ntibakimenye, yewe batabasha kumenya inshingano zizi nzego dore ko abanyamakuru baheruka batora abayobozi bo kuziyobora ubundi bagafatirwa ibyemezo batagizemo uruhare, ibi kandi binagarukwaho na benshi kuko nk’urugero RMC iheruka guhura n’abanyamuryango mu nama rusange igihe batoraga ubuyobozi. Ibi byumvikane ko hari n’ibikorwa mu izina ry’abanyamakuru batazi batanagiramo uruhare , aho hashobora no gutangwa inkunga zo gufasha ibinyamakuru, buri mu nyamakuru ntibe zabasha kubageraho kuko ntaruhare twabo ruhari usibye urw’abayobozi. Iby’izi nzego tuzagenda tuzigarukaho mu nkuru zitaha zivuga k’imibereho y’itangazamakuru mu Rwanda Amategeko ataniga cyangwa ngo ace igikuba Impunge abakurikirana itangazamakuru zagombye kugabanuka, hakabaho kuryizera ariko hagashyirwaho amategeko akakaye atabogamye cyangwa aniga ahubwo atuma habaho rutangira (imbibi zirinda kwangiza). Na none iyo amategeko abaye nk’atera abanyamakuru gucikamo igikuba no guhorana ubwoba, itangazamakuru rirahazaharira. Burya umwana umugaburiye ukanamuha impamba bimworohera kwihuta no kujya iyo umutumye cyangwa aho yifuza kujya, kandi ubutumwa akabusohoza neza. Uranamubwira uti uzansuhurize naka akabyibuka akabikora kuko wamuteguriye neza urugendo, kandi ukamurinda inzara. Itangazamakuru rishyigikirwe ritavanguwe Itangazamakuru kubera uwo mwanya twavuze riba rikeneye gufashwa, guterwa inkunga, gushyigikirwa kugira ngo ridasigara inyuma mu iterambere ry’igihugu, nk’uko zizira nzego eshatu zavuzwe ejuru zitagomba gusigara inyuma. Mwakwibaza muti ese none hakorwa iki? Hakenewe ko itangazamakuru rihabwa umurongo mwiza wa politiki n’amategeko ahamye byo kurishyigikira kugira uyu mwuga ufatiye runini usigasirwe, utere imbere, uteze imbere abaturage n’abakora uwo mwuga badasigaye. Itangazamakuru ryaba iryigenga cyangwa irya Leta bishyigikirwe kimwe kuko byose byunganirana mu gukorera abaturage, nirifashwe kimwe, he kuba icyiciro cyafatwa nk’umwana ukundwakajwe ngo ikindi gifatwe nk’uwatereranywe. Ikindi rikeneye gufashwa kugera mu kazi hanze, ngo rimenyeshe Abanyarwanda ibibafitiye umumaro, urugero: kujya gusura ibikorwa by’u Rwanda nko mu rwego rwo kubungabunga amahoro aho igihugu gifite ingabo hanze, gusura gahunda zateye imbere u Rwanda rushobora kwigiraho (Ingendo-shuri), ndetse rikaba ryanaherekeza abayobozi bakuru mu gihe bagiye mu butumwa mu mahanga n’ibindi n’ibindi. Aha ntihagire uwumva ko hariho gukabya dore ko na Perezida wa Amerika n’abandi bakomeye, bo iyo bagiye mu butumwa hanze bajyana mu ndege yabo bwite n’abanyamakuru bazatangaza iby’izo ngendo zikorwa ku nyungu z’igihugu. Mu kutavangura itangazamakuru rero, ntihakwiye kwitabwaho gusa irya Leta ngo iryigenga ryibagirane, mu bijyanye n’ubwo butumwa ryoherezwamo hanze y’igihugu , haba mu nkuru cyangwa se no mu mahugurwa no mu kwiyongerera ubumenyi. Harageze ngo iby’itonesha kuri bamwe na bamwe rihagarare, kandi ricike burundu, uburyo bw’itoranywa bukorwe mu mucyo, mu nzira zigaragara kandi zifite ibyo zigendeyeho. Habeho kurinda itangazamakuru ridaripyinagazwa, ahubwo nirishyigikirwe kugira ngo ritere imbere, twese tuzabyungukiramo, igihugu kizahazamukira. Ndabashimiye Basomyi ba bwiza.com, mwanyunganiye mu bitekerezo.    

from bwiza.com http://bit.ly/2R4PwD1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment