Kudakora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe bigaragaza umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Ruhengeri – CNLG

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri,ubutegetsi bwanze nkana gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’Abagogwe muri iyi Perefegitura. Ibi bikaba bigaragaza ko iyicwa ryabo ari kimwe mu mugambi w’ubutegetsi bwariho wa Jenoside. Nyuma y’uko Abatutsi b’Abagogwe bishwe ku mugaragaro bikozwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse na raporo mpuzamahanga z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zikabigaragaza, Leta ya Habyarimana yo yavugaga ko icyihutirwa atari ukumenya abantu bapfuye n’uko bapfuye ahubwo icya mbere ari ukugarura amahoro mu Banyarwanda. Inyandiko-mvugo y’inama y’umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri yateranye kuwa 15 Gicurasi 1992, imwe mu myanzuro y’iyo nama ni uko Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST)  itari ikwiriye kwihutira gukora anketi y’uko Abagogwe bapfuye ngo kuko zakurura imvururu zatuma amoko asubiranamo. Mu buryo burambuye, dore uko inama yanzuye kuri anketi zagombaga gukorwa na MINIJUST ku Bagogwe ngo baba barishwe: [………Nyuma yo kungurana ibitekerezo, inama yasanze icya mbere kandi cyihutirwa atari ukumenya abantu bapfuye n’uko bapfuye, ahubwo icya mbere ari ukugarura amahoro mu Banyarwanda; ikindi ari uko atari Abatutsi bapfuye gusa, hari n’Abahutu bapfuye kandi bagipfa. Izo anketi rero ahubwo urasanga zigamije gukurura imvururu zatuma amoko asubiranamo. Intambara rero yaziye bose: hari abapfuye, hari abatwawe n’inyenzi, abahunze n’abakuwe mu byabo n’iyo ntambara. Ntabwo rero abantu bamwe bagomba kwihandagaza ngo bababazwa n’ubwoko bumwe kuko birushaho kuremereza imitima y’abantu kubera iyi ntambara ikibabaza rubunda. Gushaka kuzikura rero ibintu byibagiranye byarushaho gushoza imvururu mu baturage. Inama kandi isanga ari ngombwa ko uzashoza imvururu zizaturuka kuri izo anketi azishingira kuza kuzihosha].  Iyo nama yari yitabiriwe na Dr. Nzabagerageza Charles wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri; Nzanana Dismas: wari Superefe wa Suprefegitura ya Busengo; Semasaka Faustin wari Superefe wa Suprefegitura ya Kirambo; Kayitana Kayitani wari Superefe ushinzwe iby’ubutegetsi n’amategeko; Ntarwanda Célestin wari Superefe ushinzwe ibya Politiki;  Ntagandamwabo Félicienwari Superefe ushinzwe iby’ubukungu na Tekiniki na  Twagiramungu Isaak wari Superefe ushinzwe iby’imibereho myiza y’Abaturage, uburezi n’umuco. Yitabiriwe kandi na ba burugumesitiri b’amakomini yari agize perefegitura ya Ruhengeri aribo  Sinamenye Gervais wari  Burugumesitiri wa Komini Butaro ,Nkiranuye Jean Damascène wari Burugumesitiri wa Komini Cyabingo, Munyaneza Ezechiel wari Burugumesitiri wa Komini Cyeru, Nizeyimana Jean Bosco wari Burugumesitiri wa Komini Gatonde , Ntahompagaze Jean Bosco wari  Burugumesitiri wa Komini Kidaho ,Maniragaba Fabien wari Burugumesitiri wa Komini Kigombe, Gasana Thaddée wari  Burugumesitiri wa Komini Kinigi, Kajelijeli Juvénal wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo, Bigirimana Jean Sauveur wari Burugumesitiri wa Komini Ndusu ,Mpiranya Mathias wari Burugumesitiri wa Komini Nkuli , Matemane Faustin wari Burugumesitiri wa Komini Nkumba, Nkurunziza Léonidas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakinama ,Uwurukundo Réverien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamugali ,Bagulijoro Léodomir wari Burugumesitiri wa Komini Nyamutera ,Karekezi Pierre wa Komini Nyarutovu na Nsabimana Jean Baptiste wa Komini Ruhondo. Hari kandi abakuru b’inzego z’umutekano barimo  Major Kanimba wari Komanda wa Jandarumeri mu Ruhengeri; Komanda Nzabonimpa wari Umuyobozi wa EGENA;  Mulinda Thomas wari  Ushinzwe ibiro by’iperereza; Nsekanabanga François Xavier wari Porokireri wa Repubulika na Hakizimana Jean Baptiste wari ushinzwe  Ushinzwe amakuru mu Karere (Centre Régionale d’information).

from bwiza.com http://bit.ly/2BTKNtf
via IFTTT

No comments:

Post a Comment