Rulindo: Batunguwe no kumva aho bamaze imyaka 40 batuye hafatwa nk’igishanga

Hari abaturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko bimwe ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gusanga aho batuye ngo habarwa ko ari mu gishanga. Nubwo aba baturage bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 40 batuye kuri ubu butaka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko nta cyakuraho ko ari mu gishaniga gusa ngo ntibazahungabanywa mu gihe hakigwa uko iki kibazo cyakemuka cyane cyane ko gifitwe na benshi. Imyaka igera kuri 40 ngo irashize abantu batuye mu gace ka Rwiri mu Murenge wa Cyungo, nyamara ngo habarwa ko ari mu gishanga, atari ubutaka bwabo ahubwo ngo ari ubwa Leta, baratabaza ngo bafashwe bagire ubutaka babone uko babubyaza umusaruro cyane ko batemera ko ari mu gishanga bashingiye ahanini ku myaka bahamaze. “Ndi umusaza kandi aha hantu mpamaze imyaka igera kuri 40 ariko bahashyize mu gishanga bituma batubangamira, ubu ntawabona icyangombwa ngo yiyakire inguzanyo muri Banki kuko atatanga ingwate kuri ubu butaka “. Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ngo kiri mu bice bitandukanye by’aka Karere, iki ngo ni ikibazo gisa nk’aho kirenze ubushobozi bwako ku buryo gisaba inama bazagirwa n’inzego zirenze ku karere, gusa ngo kuhatura igihe kinini ntibivanaho ko ari mu gishanga ariko bikimeze bityo hagashakwa umuti ngo nta muturage uzahakurwa huti huti nk’uko iyi nkuru ya Radio 10 ivuga. “Kuba bahatuye imyaka myinshi ntibivanaho ko ari mu gishanga mu gihe hafite ibimenyetso by’igishanga, iki ni ikibazo dufite henshi muri aka karere ariko ntabwo tuzahungabanya abaturage, turizera ko hari ikizakorwa mu myaka iri imibere, dutegereje inama tuzagirwa n’Ubuyobozi budukuriye, ariko bimeze bityo ntibabona icyangombwa kuko ubutaka si ubwabo “. Itegeko rishya ry’ubutaka rikimara gusohoka, ahantu henshi hagashyirwa mu bishanga nk’ahatemerewe guturwa muri aka karere, ngo haje abakozi ba Komisiyo yo gukosora amakosa yagiye agaragaramo, ariko ngo aha kimwe n’ahandi harasigaye kuko hari ibimenyetso bifatika by’uko ari mu gishanga, ikibazo bigaragara ko atari umwihariko w’Akarere ka Rulindo kuko hari benshi bahuye nacyo kimwe n’ahabazwe nk’amanegeka kandi bamwe mu bahasaziye barahavukiye, ibi kimwe n’ibindi biri mu bibazo bikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ry’ubutaka .

from bwiza.com http://bit.ly/2BWyrR1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment