Iyo ufashe abaturage nabi bashobora kuba inyeshyamba zirwanira mu mitima

Abantu benshi bakunze kuvuga ko urugamba ruhoraho ” la lutte continue”, bashaka kuvuga ko ibibazo mu bantu, mu miryango, mu baturage , mu mashyirahamwe, mu kazi, mu gihugu bihoraho. Binyibutsa undi munyapolitiki wigeze kuvuga ko inyeshyamba zihoraho, nibajije uko zihoraho kandi nzi neza ko iyo hari intambara zitsinda cyangwa zigatsindwa ariko urugamba rukarangira.Nyuma naje gusobanurirwa uburyo habaho inyeshyamba zigira inkambi mu mitima bitewe n’ibintu byinshi tugiye kubona muri iyi nyandiko. Yagize ati “ ibyo ni buryo bugaragarira amaso y’abantu ko intambara yarangiye kandi mu by’ukuri igihari mu mitima y’abantu ” ibi wabihuza n’ubushakashatsi, aho usanga inyeshyamba zo mu mitima arizo zikaze kuko zihenura ubutegetsi mu buryo butunguranye cyangwa zigateza amakimbirane mu bantu, mu kazi n’ahandi igihe zidafatiranywe. Tuvuze  ku ntambara zo mu mitima, nk’imirimbanyi y’amahoro, umuntu wanga urunuka kandi urwanya akarengane n’ibibangamira amahoro ya rubanda akomeza kwibaza, kureba ku bibazo byugarije isi , imiryango ukibaza uko bizakemuka. Ikindi nuko hari Umunyapolitiki umwe wigeze kuvuga ko iyo wirenganije umuturage, ukamukomeretsa, ukamurenganya, ukamugambanira, ukamwambura utwe, ukamwicira, ukamwangaza, ukamugira umushomeri n’ibindi ngo umuntu nk’uyu yiyinjiramo mu mutima we akabaho ababaye igihe cyose adatabawe cyangwa ngo arenganurwe. Abameze batyo n’abandi basangiye ibibazo ngo baba nabo ari nk’inyeshyamba bibera mu ishyamba ni ukuvuga imitima yabo. Uku kuba mu ishyamba kwaba nubwo kutagaragara ngo ubashije kugira uburyo bwo kureba mu mitima ya benshi ushobora gusanga ari inyeshyamba zirikamiritsemo. Kurwanya izi nyeshyamba biraruhije igihe utarakemura icyatumye ziyoboka iy’ishyamba, kuko niyo wafunga imwe, ukica indi hashibuka izindi. Ikindi nuko udapfa kumenya izo nyeshyamba, zigira ibitero bikaze kuko zanga uwazirenganije, uwabateye kuba zo. Izo nizo zititabira gahunda zigihugu, wavuga zikagukwena zikanegura zikavugira mu ntamantama zaguteye umugongo rimwe na rimwe zikaguhema, zinagusekera zikubeshya ko muri kumwe. Izo nyeshyamba nimbi mu gihugu, bivuze ko ushobora kuzisanga honshi igihe haba harangwa ibyavuzwe haruguru bituma ziba zo. Ku urundi ruhande kandi ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe n’abantu ku giti cyabo bagiye bagaragaza ko intambara zihoraho mu buryo bugaragara ariko cyane mu mitima y’abantu, aho usanga abantu ari abarakare, byose biterwa no kuba hari abadahabwa ibikwiye , hari ibyo batishimira, hamwe usanga abantu bamwe  bibatera guhorana amakimbirane muribo, aribyo umuntu yagereranya no kuba ibyeshyamba muri we iyo adatabawe cyangwa ngo akemurirwe anarengerwe ibyo biba bimukururira umwijima k’umutima. Umushakashatsi witwa Young Hae Chang, ari n’ibigo by’ ubushakashatsi nka Center for European studies Harvard ndetse na Amazon.com byerekaye ko urugamba ruhoraho mu cyo bise ” la lutte continue/ the struggle continues” yasohotse mu mwaka 1968 ndetse nindi yasohotse mu mwaka wa 2000, izi nyandiko zose zagaragaje ko urugamba cyangwa ubunyeshyamba bihoraho ariko cyane mu mitima igihe abantu bafite ibibangamira batabasha gukizwa. Umunyapolitike navuze haruguru yakomeje ansobanurira ukuntu nyeshyamba nkizi ziba zikaze gusumbya izo twamenyereye kubona mu mashyamba agaragara. Ujya gutangiza intambara cyane cyane mubihugu, iyo atifashishije imisozi miremire cyangwa amashyamba ntibipfa kumuhira, abasirikare ibi mvuga barabizi neza nubwo no kubandi bitagoye kubyumva. Inkotanyi zitangira urugamba zihutiye gufata ikigo cya Gabiro zifashishije ishyamba na parike ihakikije. Nyuma zaje kwimukira mu birunga nka Muhabura kugira ngo zigabe ibitero neza. Urugero: M23 yifashishije parike y’Iburunga bya Congo mu kurwanya ubutegetsi bwa Kabila, abatalibani bifashisha imisozi miremire ngo bahungabanye umutekano wa Afghanistan. Uwatanga ingero mu mateka y’intambara bwakwira bugacya. Izo nyeshyamba zaratsinze cyangwa ziratsindwa mu buryo bugaragara ariko hakagenda havuka izindi ari nabyo bitera urugamba gukomeza kubaho. Niyo utari mu ntambara nyirizina uhora ukanuye, uryamiye ijanja, witeguye gutera cyangwa kwitabara watewe. None nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe n’urugamba rwo kubohora igihugu, ntimubona hose mu gihugu cyacu nyuma ya saa sita uko umutekano ukazwa abasirikari na Polisi baba bambariye kuwucunga no kuwurinda? Ibi bishimangira bya bindi ko urugamba ruhoraho. Birashoboka se kuzirwanya? birashoboka ariko kuzigabanya gusa. Intwaro nta yindi ni ukurenganura abarengana, kubakemurira ibibazo nta kubogama, kubatega amatwi, kubaba hafi, gufata ibyemezo no guhana abababaza abandi, kubaha amahirwe angana mu micungire n’isaranganya ry’ubukungu bw’igihugu aho kubiharira agatsiko cyangwa abantu bamwe, kubarinda itonesha n’ibindi. Mbese igihugu kigaharanira kubashakira amahoro n’ituze mu buzima bwa buri munsi. Umubare w’izo nyeshyamba iyo ugabanutse niko usanga igihugu gihabwa amanota ari hejuru mu bintu bitandukanye bikorerwa abaturage.Bikunvikana ko uwo mutwe w’inyeshyamba utawurandura burundu ngo bikunde keretse ugeze mu ijuru ariko iyo waziciye intege ukazigabanya ukoresha intawaro zimaze kuvugwa ugira amahoro, igihugu kikagira amahoro n’abaturage bakagira amahoro. Iyo umubare w’izi nyeshyamba ukomeje kwiyongera biganisha kuzana amakimbirane, imvuru mu butegetsi n’ihindagurika ryabwo kuko inzitwazo zo kuburwanya ziba ziboneka. nk’uko twabibonye mu bihigu bimwe na bimwe aho abaturage bubahuka ubutegetsi bakirara mu mihanda kugeza babuhiritse cyangwa habayeho gusenya igihugu bangiza ibikorwa remezo no kwicana kw’abanyagihugu. Ingero nke zigaragaza abaturage barakaye bakuraho ubutegitsi, ariko urebye neza biba byarahereye mu mitima Ibi byabaye ahatari hake umuntu yatangaho ingero, abaturage bahiritse uwari Perezida wa Burkinafaso, Blaise Compaoré muri 2014, ubwo abaturage biraraga mu mihanga bakamweguza ku ngufu agahunga igihugu, ibi byatewe n’uko abaturage bari bararakariye ubutegetsi kubera ko nta terambere ryigeze ribageraho kuva Thomas Sankara yicwa. Muri 1994, ishyaka African National Congress ryo muri Afrika y’Epfo babashije guhirika ishyaka vanguraruhu ry’abazungu National Party ryagiye kubutegetsi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi 1948 ryagenderaga ku ivangura ry’abaturage hashingiwe ku bwoko n’ibara ry’uruhu mu cyitwaga apartheid, Byashobotse kubera iyo mpamvu bitera uburakari bwabirabura batangiza urugamba. Muri 2011, muri Libya biturutse ku baturage mu mugi wa Benghazi, biraye mumihanda kubera umujinya bari bafitiye Gadhaffi bashyigikiwe n’abazungu, ubutegetsi burahirikwa. Muri Tunisia naho ubutegetsi bwarahindutse imbarutso ari umunyamakuru witwitse agakongoka kugeza apfuye kubera akarengane bivugwa ko kari mu gihugu, N’ahandi n’ahandi! Usibye abo bashakashatsi na perezida w’u Rwanda Perezida Paul Kagame ntahwema kuvuga  iyo asobanura uko iterambere ryagerwaho. nko Muri 2011 yabivugiye i Gicumbi agira ati: “nyuma y’imyaka 17, dutsinze intambara yo kwibohora, abaturage bakaba bafite amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, urugamba ruhoraho.” Muri 2016, ubwo Bernard Makuza perezida wa Senate yasozaga icyumweru cy icyunamo, agira ati: ” tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya genocide aho iva ikagera, ni urugamba ruhoraho.” Umuvugabutumwa Kwizera Jean Pierre nawe ati: “umuntu arwana urugamba ruhoraho, satani ( umwanzi) ntacogora kandi ntajya ava ku izima.” Nshingiye kuri abo bashakashatsi n’abayobozi bakuru nibyo numvana impuguke bose bagaruka kukuba urugamba rutajya rurangira. Bishaka kuvuga ko ikiremwamuntu gihora ku urugamba, mu ntambara. Ukaba wabihuza no kuba hirya no hino ku isi hahora inyeshyamba...

from bwiza.com http://bit.ly/2Svcsb9
via IFTTT

No comments:

Post a Comment