Rusizi: Ku bunani abaturage bariye inyama bimara ipfa, bishimira ko abana babo batagiye gushukura

Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko mu rwego rwo kwishimira kurangiza neza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019 bishimana n’imiryango yabo, baguze inka nyinshi barabaga ku buryo ngo kubona urugo rutarimo inyama bisa n’ibitashobokaga, ngo bikaba byongera ubusabane mu baturage, bikanagaragaza umutekano usesuye bafite bityo bakaba vuga ko bishimira kuba abana babo batagiye gushukura. Ibi n’ibyabaye kuri yu wa kabiri Tariki ya 1 Mutarama 2019 ho mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko iyo umwaka utangiye baba bafite amatsinda bari mo yo kwizigamira, bakaba baragiye bakusanya amafaranga, bayagurizanya, barashyize ku ruhande n’isanduku y’ingoboka ku buryo ugize ikibazo bamugoboka kuri ya mafaranga bagiye bakusanya, bamwe muri bo bayakeneye, mu gusoza umwaka bakayafatana n’inyungu zayo bakayagura inka bakabaga cyangwa uburisho no mu kwikenura kw’imiryango. Mutangana Simon utuye mu kagari ka Cyarukara yagize ati’’ nk’ubu amatsinda yose yo mu kagari kacu yahuriye hano kuri site ya Cyarukara mu mudugudu wa Rubyiro. Twabaze inka zitari munsi ya 20, buri wese ari bufate ibiro bitari munsi ya 5 ajye kugaburira umuryango we, abashyitsi bamusura n’abaturanyi batabashije kugana amatsinda ku buryo nta muturage wacu ugomba kubura ku nyama, byongera ubusabane muri twe, bigatuma abana bacu batajya gushukura mu ngo z’abandi kuko buri wese aba afite uko yiringanije.’’ Uwiragiye Belancile uyobora itsinda ryitwa abishyize hamwe ryo mu kagari ka Gakoni , ahabagiwe izigera kuri 23, avuga ko rifite abantu 13, buri wese ku mwaka agatanga amafaranga 15.000, umwaka washira bakayakusaniriza hamwe n’inyungu zayo,uwafashe inyama nyinshi akaba yazigurisha ya mafaranga akamugirira akamaro mu rugo. Ati’’ nta gihombo kirimo nta nubwo ari ugusesagura kuko nk’ubu natanze amafaranga 15.000 mu mwaka wose. Bampaye ibilo 12 ndatahana ibilo 2 ibisigaye 10 mbigurishe bampe amafaranga 20.000 nshobora gukodesha mo umurima umwaka utaha ukazarangira nejeje imyaka myinshi kandi uwagiye ayanywera ubu yarayamaze uyu munsi ntari bwerekeze hano nkatwe.’’ Yakomeje agira ati’’ kuri ya mafaranga hamwe n’inyungu zayo hari andi twagabanye akazamfasha kwishyurira abana amashuri agiye gutangira nkazagira n’ayo mperaho nizigamira kandi umushyitsi uza iwanjye kuri uyu munsi ntanshisha mo ijisho arataha ariye ku kanyama,uwagaherukaga ku bunani bushize agende yishimye n’imiryango yacu inezerwe abana bacu bishimire gutangirana umwaka ibyishimo byo kurya neza.’’ Abageze mu zabukuru bavuga ko kwishima nk’uku byahoze ho, gusa itandukaniro rikaba ko ubu bikorerwa hamwe ku kibuga runaka bakagabanira hamwe, bagasuhuzanya, bakibukiranya ku mihigo y’ingo baba barahize, bakifurizanya umwaka mwiza mu gihe mbere byakorerwaga mu ngo ubusabane no kwifurizanya amahoro ntibigere kuri benshi. Ushinzwe ubworozi muri uyu murenge Imanirabaruta Jean Damascène avuga ko habazwe inka zirenga 60 akaba nta wundi munsi habagwa izingana zityo, akavuga ko gushyirwa hamwe gutya bifite inyungu nyinshi kuko barya inka zabanje gupimwa zikaba zizewe ko ari nzima, mu gihe kubagira mu ngo bashoboraga kurya n’izirwaye, bakaba batanga n’umusoro buri wese akanamenya uko mugenzi we yaramutse, bikaba ngo ari byiza cyane.’’ Ibi kandi byabaye no mu bindi bice by’aka karere kuko nko mu mujyi wa Rusizi habazwe inka ngo zikubye inshuro 3 zirenga izisanzwe zibagwa ariko zikanga zikaba nke mu isoko rya Kamembe kubera abanyekongo benshi bari baje kuzigura, aho ikilo cyavuye ku mafaranga 2500 kikagera ku mafaranga 3000,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akavuga ko kubaga gutya atari ugusesagura, byerekana uburyo bishimye, bakanashimisha imiryango yabo.

from bwiza.com http://bit.ly/2F1kSmG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment