‘Nta rugero na rumwe rw' inzoga rutabangamira ubuzima bw' umuntu'

Abashakashatsi b' ikigo Lancet bavumbuye ko kunywa inzoga nturenze urugero birinda kurwara umutima, gusa ngo bikurinda umutima ariko bikazagutera kanseri.

Uwayoboye ubu bushakashatsi avuga ko ubushakashatsi bwabo ibyo bagezeho ari ibyo kwizerwa kuko bwakozwe kinyamwugaga.

Uko urugero rwose rw' inzoga rwangiza ubuzima

Ikigo Global Burden of Disease cyarebye ingaruka z' ingero zitandukanye z' inzoga ku buzima bw' abatuye ibihugu 195, kuva mu mwaka wa 1990 kugera muri 2016.

Iki kigo cyasuzumye ubuzima bw' abantu bafite imyaka 15 kugera kuri 95, abashakashatsi bakagereranya ubuzima bw' abanywa icupa rimwe ry' inzoga buri munsi n' abatayinywa.

Basanze mu bantu 100 000 batanywa inzoga bakorewe ubushakashatsi 914 aribo barwaye indwara zibasira abanywi b' inzoga.

Uyu mubare wiyongeraho abantu bane , iyo ugiye mu bantu banywa icyupa rimwe ry' inzoga buri munsi.

Iyo ugiye mu bafata amacupa abiri ku munsi uriya mubare wiyongeraho abantu 63, wajya mu bafata amacupa atanu ku munsi ukiyongeraho 338.

Prof Sonia Saxena, umushakashatsi ku ishuli "Imperial College" ry'i Londres uri mu itsinda ryakoze ubu bushakashatsi agira ati: "Icupa rimwe ku munsi ribangamira ubuzima, kandi ufashe Ubwongereza bwose usanga ari abantu benshi, kandi abantu benshi ntibanywa icupa rimwe gusa ku munsi."

Dr Max Griswold, wo mu kigo "Institute for Health Metrics and Evaluation" (IHME), muri kaminuza ya Washington wayoboye ubwo bushakashatsi, avuga ko: “Inyigo zabubanjirije zasanze inzoga zishobora gukingira ariko bo bagasanga urugero rw'uko amagara abangamigwa rwiyongera igihe umuntu anyoye inzoga nyinshi”.

Ati “Kuba inzoga zitera kanseri, inguma, n'izindi ndwara bizimanganya inyigo ivuga ku ndwara z'umutima."

Mu Bwongereza abagore banywa kurusha abagabo. Iki gihugu muri 2016 cyagabanyije ingano z' inzoga abaturage bacyo bemerewe kunywa gitegeka ko nta wemerewe kurenza ikirahure kimwe cy' umuvinyo ku munsi.

Ikinyobwa kirimo garama 10 z' umusemburo nicyo gifatwa nk' inzoga. Ubwo, ni icyupa rya byeri, ikirahure cy' umuvinyo n' akarahure ka likeri.

BBC yatangaje ko Ubwongereza bwo iyo amagarama y' umusemburo ageze kuri garama 8 bitangira kwitwa inzoga.

Ku Isi umuntu umwe kuri batatu anywa inzoga bigatuma umwe mu bantu icumi apfa afite hagati y' imyaka 15 na 20.




from Murakaza neza ! http://bit.ly/2AoNZgM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment