Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain, Neymar Jr akomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini avugwaho kuba yaba ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid aho uyu mukinnnyi arahabwa amahirwe yo gusimbura Cristiano Ronaldo muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi akaba yifuza ko yazahurira n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu cya Brazil witwa Alisson mu ikipe ya Real Madrid ubwo azaba yamaze kuyerekezamo.Nk’uko inkuru dukesha Don Balon ibitangaza, ngo Neymar Jr arifuza ko uyu munyezamu bakinana mu ikipe y’igihugu cya Brazil agomba kumusanga mu ikipe ya Real Madrid mugihe azaba yamaze kuyerekezamo.
Mu gihe azaba yamaze kwerekeza muri Real Madrid, Neymar Jr arifuza ko iyi kipe yazahita igura abakinnyi benshi bakomoka mugihugu cya Brazil aho ku isonga haza umunyezamu wa Roma akaba n’umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu cya Brazil ariwe Alisson.
The post Neymar yahishuye umukinnyi ukomeye yifuza kuzahurira na we muri Real Madrid. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Gfh17f
via IFTTT
No comments:
Post a Comment