Mu mafoto: Irebere uburyo Zlatan Ibrahimovic yakiriwe nk’umwami akira muri Amerika.

Umukinnyi Zlatan Ibrahimovic wari usanzwe akinira ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ku mugabane w’uburayi, kuri ubu yamaze kwerekeza ku mugabane w’Amerika  mu ikipe ya LA Galaxy aho yakiriwe nk’umwami akigera mu mujyi wa Los Angeles.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yageze ku bakunzi ba Zlatan Ibrahimovic n’Abafana ba Manchester United, avuga ko uyu musore mu gihe gito agiye kuba atakibarizwa muri iyi kipe ahubwo agiye kwerekeza muri Amerika akazajya akinira ikipe ya LA Galaxy yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu. Ubwo uyu musore yageraga ku kibuga cy’Indege cya Los Angeles International Airport yasanganiye n’uruhuri rw’Abafana ba LA Galaxy bamwishimiye ndetse bose bifuza kwifotozanya na we umwe ku w’undi nubwo bitari gushoboka kubera ubwinshi bw’abantu bari baje ku musanganira.

The post Mu mafoto: Irebere uburyo Zlatan Ibrahimovic yakiriwe nk’umwami akira muri Amerika. appeared first on YEGOB|Entertainment News.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2E98exI
via IFTTT

No comments:

Post a Comment