Neymar witeguye kubagwa yongeye gutera agahinda gakomeye benshi mu bafana be.

Mu gihe habura amasaha make ngo rutahizamu w’ikipe ya PSG, Neymar Jr abagwe kubera imvune yagize mu kuguru, uyu mukinnyi yababaje benshi mu bafana be bitewe n’amafoto yagiye hanze amugaragaza yicaye mu kagare kicaramo abafite imvune n’ubumuga ubwo yageraga iwabo muri Brazil aho agiye kuvurirwa.

Uyu musore wageze muri Brazil ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 1 Werurwe 2018 aho agomba kubagwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu,yagaragaye asa nk’ufite agahinda kenshi dore ko nk’uko byemejwe n’abaganga ngo imvune yagize ku kirenge izatuma amara amezi 3 adakina ,ndetse biravugwa ko na nyuma yo gukira hatazwi neza igihe azemererwa gusubira mu kibuga.

Ibi rero bikaba byateye benshi agahinda dore ko kandi bivugwa ko Neymar ashobora kutazongera kugaragara akinira PSG muri uyu mwaka w’imikino ndetse biravugwa ko ashobora gusiba imikino y’igikombe cy’isi.Ibintu byateye Abanya-Brazil benshi impungenge kuko niwe mukinnyi bagenderaho bityo gusiba igikombe cy’Isi byaba ari igihombo gikomeye ku ikipe ya Brazil n’abafana be by’umwihariko ku ikipe ya PSG.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2oEoNwL
via IFTTT

No comments:

Post a Comment