Kim Jong Un Yasuye Ubushinwa mw'Ibanga

Mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa mu ibanga rikomeye, Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru yemereye Ubushinwa ko yiteguye gusenya intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa nukiliyeri igihugu cye gitunze, agashyira imbere ibiganiro. Ubushinwa buvuga ko uwo muyobozi wa Koreya yiteguye kujya mu biganiro n’ibihugu bya Koreya y’epfo na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru y’Ubushinwa, Xinhua, avuga ko Kim Jong Un n’umufasha we Ri Sol Ju bagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa mu mujyi wa Beijing. Urwo rugendo rubaye urwa mbere Kim Jong-Un akoreye hanze y’igihugu cye kuva asimbuye se, mu mwaka wa 2011. Mu nama bagiranye abo bayobozi bombi bavuga ko bagiranye ibiganiro bigamije kureba uko ibintu byifashe mu bihugu byabo, ndetse n’uburyo barushaho guteza imbere umubano mwiza mu karere k’ibirwa bya Koreya. Biravugwa ko ibihano bikaze byafatiwe icyo gihugu biri mu byatumye Kim Jong Un ahitamo kwemera guhagarika igeregeza ry’intwaro za kirimbuzi ndetse no kwicarana nabo, igihugu cye gifata nk’abanzi. Mu minsi ishize perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yemeye ubutumire yahawe na Kim Jong Un wifuza ko bazahura. Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yanditse ko yakiriye neza amakuru y’ibiganiro hagati y'abo bayobozi bombi. Ariko, yongeraho ko ibihano bitazakurwaho kugera Koreya ya ruguru igaragaje ko hari icyo irimo gukora mu kurandura intwaro za kirimbuzi. Koreya y’epfo n’Ubuyapani na byo byashimye iyo ntambwe ya mbere yafashwe n’abakuru b’Ubushinwa n'aba Koreya ya ruguru.  

from Voice of America https://ift.tt/2GhXvqY
via IFTTT

No comments:

Post a Comment