Ifoto ya Zari n’umugabo w’Umwarabu utaramenyekana amazina ye, yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane abasanzwe bakurikira uyu muherwekazi aho bikomeje kuvugwa ko ariwe waba ugiye gusimbura Diamond bamaze iminsi mike batandukanye.
Nubwo amakuru atandukanye akomeje kuvuga ko Zari yaba yishumbushije uyu mugabo w’Umwarabu, biravugwa ko uyu mugabo ariwe wateguye umunsi mukuru w’amavuko w’umwana wa Zari na Diamond witwa Prince Nillan, akaba aribwo bamenyane cyane, ndetse nk’uko tubikesha Ghafla ngo uyu mugabo bishoboka ko atari umukunzi wa Zari ahubwo ngo ni inshuti ye bisanzwe.Mu minsi ishize nibwo Zari ubwe yari yatangaje ko atiteguye na gato guhita ajya mu rukundo n’undi mugabo uwari we wese ngo kuko afite byinshi ashaka kubanza gutunganya bimwinjiriza agatubutse.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2F8blYj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment