Umukinnyi wa Athlético Madrid Antoine Griezmann biravugwa ko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Barcelona nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne.Uyu mukinnnyi wagiye wifuzwa n’amakipe atandukanye nka Manchester United, kuri ubu bivugwa ko ikipe ya FC Barcelona yaba yamaze kwegera ubuyobozi ndetse n’abashinzwe inyungu z’uyu mukinnyi bakumvikana kw’igurwa rye.
Nk’uko Daily Mail ibitangaza ngo Barcelona yiteguye kugura Antoine Griezmann mu mpeshyi asaga miliyoni 100 z’amayero.Kujya muri Barcelona kwa Antoine ntibyaba igitangaza kuko yigeze ubwe kwivugira ko ahora arota yakiniye imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’i Burayi ariyo :Manchester United na FC Barcelona.
Nubwo ari inkuru nziza ku ikipe ya Barcelona kugura uyu mukinnyi ariko benshi bakomeje kwibaza uko abakinnyi nka Ousmane Dembele ndetse na Philippe Coutinho bazajya bakina, bishatse kuvuga ko Griezmann aramutse aje muri iyi kipe bajya bahana umwanya bigatuma badakina mu buryo buhoraho.
The post Hamenyekanye ikipe ikomeye cyane umukinnyi Antoine Griezmann agomba kwerekezamo. appeared first on YEGOB|Entertainment News.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Gy5AqN
via IFTTT
No comments:
Post a Comment