Hahishuwe impamvu itangaje yatumye umukinnyi Zlatan Ibrahimovic asezera muri Manchester United igitaraganya.

Mu buryo butunguranye hahishuwe impamvu nyamukuru yatumye umukinnyi Zlatan Ibrahimovic asohoka mu ikipe ya Manchester United akerekeza mu ikipe ya Los Angeles Glaxy yo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y’aho benshi bacyetse ko uyu mukinnyi yasohotse mu ikipe ya Manchester United kubera ikibazo cy’imvune y’igihe kirekire yaherukaga kugira maze ikaba intandaro yo kudatanga umusaruro ukwiye nyuma yo kuyikira, gusa nk’uko umuganga wavuye Zlatan Ibrahimovic iyi mvune abitangaza, ngo ibyo bihabanye cyane n’impamvu nyamukuru yatumye ayisohokamo.

Aganira na South China Morning Post, uyu muganga witwa Dr Freddie Fu Ho-Kueng yatangaje ko gusohoka muri Manchester United kwa Ibrahimovic kwatewe n’uko iyi kipe yari imaze gusezererwa na FC Sevilla.Yagize ati:”[Ibrahimovic] and the coach [Jose Mourinho] get along well,.“He liked Manchester United, he’s a hero before the injury.“His idea was to see if we can go back and win more titles, especially the Champions League.”After United lost to Sevilla, I think his decision, in my opinion, was that maybe that was it. This is my feeling.“United won’t be able to catch up with Manchester City in the Premier League either.“Maybe they can win the FA Cup which is good but not as good as the Champions League.”He did everything else pretty much, won every major thing.“Unfortunately they lost to Sevilla. I think he would have stayed longer, but he didn’t tell me that.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”We n’umutoza bari babanye neza. Yakundaga Manchester United, mbere y’imvune, yari intwari.Igitekerezo cye cyari ukureba niba twagaruka tukegukana ibindi bikombe cyane cyane icya UEFA Champions League.Nyuma yo gutsindwa na Sevilla, ndibaza ko aribwo yafashe icyemezo (cyo gusohoka muri Manchester United). Uko niko mbyumva.Ikindi kandi Manchester United ntabwo izafata Manchester City muri Premier League (Shampiyona y’Abongereza). Wenda bashobora kwegukana FA Cup, igikombe cyiza ariko kitari cyiza nka UEFA Champions League.Yakoze akazi ke neza, atwara byose. Ku bw’amahirwe macye batsinzwe na Sevilla. Ndibaza ko yari kuguma aha igihe kirekire gusa ntabwo yigeze abimbwira.”

The post Hahishuwe impamvu itangaje yatumye umukinnyi Zlatan Ibrahimovic asezera muri Manchester United igitaraganya. appeared first on YEGOB|Entertainment News.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2pOa3fj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment