Perezida Kagame yatangaje ko amateka mabi yaranze umugabane wa Afurika ari yo yatumye udatera imbere nkuko byari bikwiye kugenda.
Ibi Perezida Kagame yabigaragarije mu ikiganiro yatangiye mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu ‘Global Business Forum Africa' yabereye i Dubai kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017
Muri iki kiganiro cyahuje abakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afurika hibanzwe ku kwihutisha ukwihuza kw'ibihugu bya Afurika kuko ari yo nzira izabasha kuyigeza ku iterambere.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yaranzwe n'amateka mabi yatumye icikamo ibice bigatuma ukwihuza kw'ibihugu kutagerwaho bityo bigatuma n'iterambere ritagerwaho mu mugabane wa Afurika. Gusa kuri ubu yagaragaje ko hari intambwe irimo guterwa.
Yagize ati: “Amateka yazanye amacakubiri ku mugabane bituma Afurika idatera imbere uko byari bikwiye ubu abantu bashaka kwishyira hamwe, bagacuruza,...dutangiye kubona iterambere.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko imiyoborere myiza ishingira ku cyo abaturage bifuza ndetse n'umusaruro w'ubuyobozi bihitiramo. Yagaragaje ko no kuba akiri ku buyobozi nka Perezida w'u Rwanda ari abaturage babihisemo.
Ati: "Igipimo cy'imiyoborere kijyana n'icyo abaturage b'igihugu runaka bashaka, n'uko babona umusaruro,... Abanyarwanda baracyanyita Perezida wabo kuko ku iherezo nibo bafata umwanzuro."
Perezida Kagame akunze kugaragaza ko ukwihuza kw'ibihugu no koroshya imigenderanire hagati y'ibihugu bya Afurika ari imwe mu nkongi za mwamba zishobora gutuma umugabane wa Afurika utera imbere ku buryo bworoshye.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2h2KJBa
via IFTTT
No comments:
Post a Comment