Bazivamo Christophe (Ibumoso) Visi Perezida wa FPR, Paul Kagame (Hagati) Perezida wa FPR, na Francois Ngarambe umunyamabanga mukuru wa FPR.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abagore bateye imbere mu nzego zose z'ubuzima n'imibereho, iri terambere abagore bagezeho nta kabuza ko rishingiye ku mahirwe n'uburenganzira bahawe n'ubuyobozi bwabahaye ibishoboka byose byatumye bagira uruhare mu nzego zitandukanye zigize iterambere ry'igihugu.
Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abagore n'abakobwa bafatwaga nk'abantu baciye bugufi, bafite agaciro gake, badashoboye gukora imirimo imwe n'imwe, badakwiye kwiga amasomo amwe n'amwe, badashobora gufata ibyemezo mu ngo no mu buzima bw'igihugu,…
Ibi abagore bari barabyakiriye ndetse bumvaga ari bwo buzima bwabo. Gusa ntawakwemeza ko bari babyishimiye ahubwo umuntu yabibona nko kuba bari barabuze uko bagira bagahitamo kugwa neza.
Nyuma y'igikorwa gikomeye cyakozwe n'ingabo zari iza RPA cyo kubohora u Rwanda mu ngoyi y'ubuyobozi butahaga agaciro gakwiye abagore n'abakobwa mu iterambere ry'igihugu, hakurikiyeho urugamba rwo kubohora abanyarwanda mu ngaruka z'ubwo buyobozi.
Urwo rugamba rwo gutsinsura ingaruka abagore batewe n'ubuyobozi bubi rwatangiranye n'ubuyobozi bw'ishyaka FPR-Inkotanyi kuri ubu rimaze imyaka 30 rishinzwe ndetse n'imyaka 23 riyoboye igihugu.
Muri uru rugamba, Perezida Paul Kagame ni we uri ku ruhembe rw'imbere, isi yose isobanukiwe neza ubushake bwe mu guteza imbere abagore no guharanira ko bagira amahirwe angana n'ay'abagabo haba imbere y'amategeko n'imbere y'amahirwe yose yabageza ku iterambere.
Ibyo mvuga aha byashimangiwe na Raporo yashyizwe ahagaragara muri 2016 na World Economic Forum, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku isi n'uwa mbere muri Afurika mu bijyanye no guharanira iterambere ry'abagore. Uyu mwanya rwawujeho ruvuye ku mwanya wa karindwi muri 2015.
Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu buri muri gahunda nziza zatumye abagore batinyuka gukora imirimo inyuranye yo kubateza imbere no kujya mu nzego zifata ibyemezo mu buyobozi bukuru bw'igihugu.
Icyegeranyo ku miyoborere muri Afurika ‘Mo Ibrahim Index of African Governance' cyo mu 2015 cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri n'amanota 87,6% nyuma ya Seychelles mu guteza imbere uburinganire muri Afurika.
Ibi bishimangirwa n'ubushake u Rwanda rwerekanye muri gahunda ya He for She rugahinga amahanga mu kuyitabira ndetse mu mwaka ushize Ihuriro Nyafurika riharanira iterambere ry'Abagore, African Women Movements, ryahaye igihembo Perezida Kagame cyiswe ‘Gender Champions Award' gihabwa abagize uruhare mu kwimakaza ihame ry'uburinganire muri Afurika.
Abagore bishimira ibyo FPR-Inkotanyi yabagejejeho
Abagore bahagaze bate mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw'igihugu?
Iyo witegereje mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu, usanga abagore bamaze kugaragaza ubushobozi ntagereranywa mu mikorere yabo ya buri munsi.
Mu nzego zifata ibyemezo:
Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, wasangaga abagore bari mu nzego zifata ibyemezo ari mbarwa kandi nabo ugasanga nta jambo bafite. Wasangaga barushwa imbaraga no mu gihe cy'abami aho umwami yafatanyaga n'umugabekazi kuyobora igihugu nk'uko byahoze mu Rwanda.
Kuri ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu Nteko ishinga amategeko. Ibi byahamijwe na Raporo ya 2016 y'Inama Nkuru y'Uburinganire bw'abagabo n'abagore mu Bufaransa (Haut conseil à l'égalité entre les femmes et les hommes,HCE), yasohoye ku wa 25 Kanama aho U Rwanda rwaje ku isonga n'abagore 63,8% .
Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko, no mu nzego zifatirwamo ibyemezo Leta y'u Rwanda yemeje ko hagomba kugaragaramo byibuze 30% by'igitsina gore kandi mu nzego nyinshi abagore barimo banarenze iri janisha kubera icyizere bagirirwa n'ubushobozi bagaragaza mu byo bakora.
Guverinoma nshya Perezida Kagame yashyizeho amaze kurahirira kuyobora igihugu muri iyi manda irimo abagore 13 n'abagabo 18 kuko mu baminisitiri 20, muri bo 11 ni abagore kandi mu banyamabanga ba Leta 11 harimo abagore babiri.
Hiyongeraho kuba mu ba guverineri bayoboye intara n'umujyi wa Kigali harimo umwe muri batanu ndetse 6 mu ba Meya 30 bayoboye uturere ni abagore kandi unasanga akenshi aba Visi Meya ari abagore.
Mu zindi nzego zitandukanye nk'ubutabera, na ho usanga abagore batarasigaye inyuma kuko haba mu Rukiko rw'Ikirenga, mu nkiko nkuru, mu bunzi, mu Bushinjacyaha n'ubugenzacyaha hose uhasanga abagore kandi babishoboye.
Mu gihe cyera abagore batinyaga kujya muri izi nzego zifata ibyemezo, kuri ubu usanga abagore bagaragaza ko bafite inyota yo kuzijyamo ndetse hari n'abiyamamariza kuyobora igihugu.
Politiki: Politiki ni kimwe mu bintu bisaba ubuhanga mu mitekerereze no mu mikorere, ni rumwe mu nzego zisa n'aho zitinyitse ndetse zidapfa kwisukirwa, ariko muri iki gihe abanyarwandakazi bari mu bashobora gutinyuka gukora politiki ndetse bakabasha guhanganisha ibitekerezo byabo n'ibyabandi barimo n'abagabo kugirango bafatanye n'abandi banyarwanda kubaka igihugu kigana aheza.
Ibi birashimangira ko abanyarwandakazi bamaze gusobanukirwa no kuzamura imyumvire ku bijyanye n'uburenganzira n'inshingano yabo mu kugaragaza ibitekerezo byabo no kugaragaza imirongo migari ya politiki zitandukanye zishobora guhindura ubuzima bw'abanyarwanda.
Niyo mpamvu hariho amahuriro y'abagore atandukanye agamije kubafasha gutanga ibitekerezo byabo no kugaragaza uruhare rwabo muri politiki z'igihugu. Aha twavuga nk'Ihuriro ry'Abagore bo mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda (FFRP), Inama y'igihugu y'abagore, urugaga rw'Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi.
Binyujijwe muri komite z'abagore kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'igihugu, abagore bagize uruhare cyane mu bumwe n'ubwiyunge.
Batinyutse imirimo cyera yafatwaga nk'iy'abagabo gusa:
Abanyarwandakazi babasha gutwara indege
U Rwanda ruri imbere muri Afurika mu kuzamura umubare w'abagore bafite akazi no gutanga amahirwe angana hagati y'abagore n'abagabo mu burezi n'ubuvuzi nk'uko byagaragajwe na The Global Gender Gap Index yo mu 2015.
Uku kubaha amahirwe angana n'ay'abagabo, byatumye abagore batinyuka gukora imirino ubusanzwe yafatwaga nk'aho yagenewe abagabo gusa. Muri iyo mirimo umuntu yavuago iyi ikurikira:
Imirimo ijyanye n'umutekano: Iyo witegereje uburyo abanyarwandakazi basigaye bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga umutekano haba mu gihugu no hirya no hino ku isi ubona bisa n'ibidasanzwe ugereranyije n'uko byari bimeze mbere y'ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.
Ubu abagore n'abakobwa bakora mu kazi k'aba Polisi, abasilikare, abacungagereza, aba DASSO bahagaze bwuma mu gucunga umutekano kandi ubunyamwuga bwabo ni ntamakemwa.
Abasirikare b'u Rwanda barimo n'abagore ntibasiba mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'abibumbye kandi iteka bashimwa ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange, n'ubuhanga mu kazi kabo. Umunyarwandakazi aherutse kwinjira mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere (US Military Air Force)
Kuri ubu Police y'U Rwanda ijya mu butumwa bw'amahoro muri Haiti, Sudani, Sudani y'Epfo, Republika ya Centrafrika aho usanga muri buri butumwa bw'amahoro abagore nabo bagiramo uruhare rukomeye.
Urubuga rwa Internet rwa Permanent mission of Rwanda to The united nation, rugaragaza ko u Rwanda ari urwa kabiri muri Afurika mu kohereza mu butumwa bw'amahoro abagore benshi.
Abacungagereza babarirwa muri 70 barimo n'abagore na bo bamaze koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no gutanga ubumenyi mu by'umwuga wo gucunga za gereza mu bihugu birimo Haiti, Sudani, Sudani y'Epfo, Centrafurika no muri Mali.
Mu bwubatsi: Abagore n'abakobwa batinyutse kwiga ikoranabuhanga mu bwubatsi, kuri ubu usanga biganje mu mashuri makuru na za Kaminuza bagamije kuba inzobere mu bwubatsi mu gihe ubundi cyera bwari bugenewe abagabo gusa.
Ishoramari: Abanyarwandakazi nyuma yo guhabwa amahirwe angana n'ay'abagabo mu ishoramari baratinyutse bashora imari mu Rwanda mu nzego zose zishobora kubahesha imibereho myiza. Ubu abagore barishyira hamwe bakazamura inyubako z'ubucuruzi mu mijyi ikomeye mu Rwanda, barashora imari mu bucuruzi bw'imbere mu gihugu n'ubwambukiranya imipaka, barashora imari mu nganda, mu buhinzi buteye imbere, n'ibindi byinshi.
Abanyarwandakazi ntibagitinya gukorana n'ibigo by'imari aho babasha kwaka inguzanyo zibafasha kwiteza imbere cyane cyane bakoresheje BDF n'andi ma banki. Ibi bijyana no kwihangira imirimo aho abagore bagenda bahanga imirimo mu nzego zitandukanye bakabasha no gutanga akazi ku bandi banyarwanda.
Mu gihe ubundi abagore mbere ya jenoside bari bashinzwe gutekera abagabo babo no gusasa uburiri gusa, ubu ahenshi ni bo shingiro ry'iterambere ry'ingo zikomeye, ubu abagabo bararishimira uruhare rw'abagore babo mu iterambere ry'ingo.
Imyuga: Abanyarwandakazi basigaye bahangara gukora imyuga yasaga n'aho igenewe abagabo nko gusudira, kubaza, gusiga amarange, kogosha, amashanyarazi, gukanika, uburobyi, ubukorikori n'indi itandukanye. Ibi na byo bigaragaza indi ntambwe mu iterambere ry'abagore mu Rwanda.
Uburezi: Mbere ya jenoside uretse kuba harigaga abakobwa bacye, byaranagoranaga kubona umukobwa wiga amasomo afite aho ahurira n'imibare. Wasanganga abakobwa biga ibijyanye n'ibaruramari n'icungamutungo, uburezi, ubuganga ariko ugasanga batinya cyane imibare n'ibifitanye isano n'ikoranabuhanga nubwo naryo ubwaryo ryari rikiri hasi.
Abenshi mu bakobwa wasangaga bakura bazi ko bagomba gutegereza gushaka abagabo, ubundi ugasanga bariga kuboha imisambi n'ibyibo, gufuma, ubundi bagakukira inka bakajya guhinga se cyangwa bagateka bakazarindira gushaka abagabo bigasa nk'aho abagore bakesha abagabo babo kubaho, ibi ubu byagize iherezo.
Abakobwa bavukana n'abahungu wasanganga bumva ko hagomba kwiga abahungu bo bakaguma mu rugo bagakora uturimo two mu rugo. Abakobwa n'abahungu kuri ubu baratanguranwa kwiga amasomo asanzwe n'ay'imyuga n'ubumenyi ngiro ntawe uhejwe cyangwa ngo abuzwe ayo mahirwe azamuteza imbere. Ibi bituma ku isoko ry'umurimo abanyarwandakazi babasha gukora ubwoko bwose bw'imirimo.
Gutwara ibinyabiziga: Cyera nta mukobwa cyangwa umugore wabaga yatwara imodoka cyangwa moto. Ariko ubu imodoka nyinshi zitwarwa n'abagore ndetse hari n'ababigize umwuga bakora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka rusange no kuri za moto.
Abanyarwandakazi ntibatinya gutwara abagenzi mu modoka no ku mapikipiki
Abagore barenze urwego rwo gutwara ibinyabiziga bigendera ku butaka none ubu bari no mu batwara indege ndetse u Rwanda rurimo kubashishikariza gukomeza kwiga amasomo ajyanye no gutwara indege. Ibi binajyana n'indi mirimo ishingiye ku binyabiziga nko gukanika no gucuruza ibyuma bikorwamo ibinyabiziga n'ibindi bitandukanye.
Imikino: Cyera byari bimeze nka kirazira kubona umunyarwandakazi utunzwe n'imikino. Kuri ubu si ko bimeze kuko mu moko yose y'imikino uhasanga abanyarwandakazi babigize umwuga bahagaze neza. Bitwara neza mu mikino y'amagare, mu mukino w'umupira w'amagaru n'imikino y'intoki, iteramakofi, gusiganwa ku maguru, n'indi mikino.
Mu mikino itandukanye, abanyarwandakazi bitwara neza haba mu marushanwa y'imbere mu gihugu no mu yandi marushanwa mpuzamahanga. Umunyarwandakazi aherutse kwitabira Shampiyona y'Isi yo gusiganwa ku maguru yabereye mu Bwongereza asoza ari uwa 25.
Abanyarwandakazi kandi ntibasiba kwitwara neza mu yandi marushanwa ahuza ibihugu byo mu karere nka Kigali Run Blue, Kigali Peace Marathon n'andi atandukanye. Nyirarukundo Salome n'ikipe y'igihugu y'umukino wa Volley Ball yo ku mucanga ni bamwe mu bamaze kuzana imidari myinshi mu Rwanda bayikuye ku rwego rwa Afurika.
Umunyarwandakazi Rwemarika Felicite ubu ni umuyobozi muri Comitte Olympic mpuzamahanga ya Olympic ndetse na Comitte Olympic y'u Rwanda ndetse akaba n'umuyobozi wa siporo y'abagore muri FERWAFA. Ikirenze kuri ibi ubu akaba agomba guhanganira kuyobora FERWAFA mu matora azaba mu kwezi gutaha.
Imyidagaduro: Cyera iyo umukobwa yajyaga mu bikorwa by'imyidagaduro yitwaga ikirara n'icyomanzi. Nyamara ubu Abanyarwandakazi muri iyi minsi bamaze gutera intambwe ikomeye mu kuba abanyamwuga batunzwe n'imirimo ishingiye ku myidagaduro nk'ubuhanzi, gukina ama filime n'amakinamico, n'ibindi.
Si rimwe si kabiri abanyarwandakazi begukana ibihembo mu marushanwa mpuzamahanga n'ayategurirwa imbere mu gihugu ahanganisha ibihangange mu myidagaduro. Iyi na yo ni intambwe ikomeye mu iterambere ry'umunyarwandakazi.
Mu gihe umuryango FPR-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda igiye kwizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe, abanyarwanda by'umwihariko abagore n'abakobwa bakwiye gufata umwanya bakazirikana kandi bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe n'ubuyobozi bakabasha kwiteza imbere ubudasubira inyuma.
Abagore n'abakobwa basingaye ari abubatsi bakomeye
Perezida Kagame, akunda kumva abanyarwandakazi b'ingeri zitandukanye
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakura agatubutse mu buhanzi
Uyu muhanzikazi akunda FPR-Inkotanyi cyane
Imikino ni kimwe mu biteza imbere abagore mu Rwanda
Abapolisikazi b'abanyarwanda bitwara neza mu butumwa bw'amahoro hirya no hino ku isi.
Abagore bakunda umuryango FPR-Inkotanyi, bawufite ku mutima
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2j0BbnR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment