Abasenateri babajije Leta impamvu itishyura abaturage bayishyuza amafaranga bakoreye bakora muri za Perefegitura, Komine na Segiteri, Minisitiri w'Imari n'igenamigambi agaragaza ko impamvu batarishyurwa ari uko babuze impapuro zemeza ko bakoreye izo nzego.
Hon Niyongana Gallican wasobanuye iki kibazo cy'abaturage bishyuza imishahara yavuze ko muri bo harimo Abakoraga muri za Perefegitura, Komini na za segiteri n'abari babungirije hakiyongeraho n'abari bafitanye amasezerano y'imikoranire n'izi nzego.
Aba ngo baracyishyuza Leta amafaranga bakoreye icyo gihe arimo ay'Imishahara batahembwe, amafaranga y'ubutumwa, n'amashimwe batahawe.
Senateri Niyongana yavuze ko muri raporo bafite urutode rw'abantu rw'abantu 353 bahoze bakorera izo nzego kuri ubu babarizwa mu turere tw'ubu 13, ngo nibo bamaze kuzuza ibisabwa byose kugirango bishyurwe amafaranga bishyuza Leta agera kuri Miliyoni 63 n'imisago. Aba ngo baturuka mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Rwamagana, Kamonyi, Ngororero, Ruhango, Nyagatare, Gatsibo, Rusizi, Gisagara, Kayonza, Gicumbi na Nyabihu.
Uretse aba 353, ngo hari n'abandi barimo gushaka ibyangombwa bizabafasha kwishyuza Leta amafaranga yabo ndetse ngo hari n'ababibuze basabye abasenateri kubavuganira.
Minisitiri w'Imari n'igenamigambi (MINECOFIN), Amb Gatete Claver yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi avuga ko igituma kidakemuka ari uko hari ababa badafite ibyangombwa byemeza ko bakoreye izo nzego kandi ko Leta ibabereyemo umwenda.
Ati: “Iki kibazo kimaze igihe kirekire kuko kuva muri 2012 amafaranga yo gukemura iki kibazo yagiye ashyirwa ku ngengo y'imari buri mwaka buri mwaka, icyatumaga kitarangira nuko impapuro zemeza ko bakoreye Leta zitabaga zihagije. Itegeko ritegenya ko hari ibyangombwa bigomba kuba byujujwe kugirango wishyurwe amafaranga, ibirenze itegeko ni icyemezo gifatirwa ahandi.”
Minisitiri Gatete yavuze ko babonye bitarangira bagasaba MINALOC kugirango ikorane n'inzego z'ibanze kugirango bashakishe impapuro zaburaga kuri buri dosiye.
Kugeza ubu ngo mu byumweru bitatu bishize nibwo MINECOFIN yabonye amadosiye yazanywe kuri ubu ngo hakaba hari abakozi barimo gusesengura izo dosiye ngo barebe ko zuzuye ndetse ngo dosiye zaturutse muri Kamonyi na Kayonza zamaze gusuzumwa ndetse ngo bagasanga yujuje ibyangombwa nyirayo ahita yishyurwa.
Minisitiri Gatete yabwiye abagishaka amadosiye yabo ati: “Niba hari n'abandi bagifite amadosiye rwose tubahaye kugeza kuri 27 z'uku kwezi kugirango babe barangije kuko twe turashaka ngo mu Kuboza uyu mwaka ntihazagira ikibazo kindi cyongera kugaragara kuri izi dosiye, ubwo ibizaba binaniranye burundu (amadosiye azaba ataraboneka) tuzabijyana mu nama y'abaminisitiri ibe ari yo ibifatira icyemezo cya nyuma.”
Senateri Niyongana yavuganiye ababuze ibyangombwa byemeza ko batishyuwe amafaranga bishyuza Leta avuga ko ubusanzwe Leta yakabaye ari yo ifite inyandiko zemeza ko abo bakozi bayikoreye.
Ati: “Ariko ubundi umuturage utarahembwe ni we wakagombye kuba abazwa inyandiko zuko atahembwe? Iyo umuntu yagiye mu butumwa ko aza agatanga Raporo ni we ubika ibyangombwa by'uko yabugiyemo? Inzego zose kutabika impapuro izo ari zo zose ni ikibazo dukwiye kwitondera!”
Senateri Gakuba Jeanne d'Arc we yavuze ko nta mpamvu yo kudahemba abo bantu kandi barakoreye Leta ngo ni uko babuze impapuro zemeza imyenda Leta ibafitiye, kuri we ngo abona imyaka ishize ari myinshi kandi n'abayobozi bakaba barasimburanye mu nzego z'ibanze inshuro nyinshi ku buryo bigoye kubona impapuro z'icyo gihe, asaba ko bakishyura abo bantu kuko ngo.
Ati: “Umuntu uwo ari we wese ntabwo ashobora guhimba ko yari umukozi w'ahantu runaka atarahakoze kuko hari uburyo bwinshi bwo kubimenya! Turasaba MINALOC bongere bashyiremo imbaraga bafashe abo bantu, ushobora gusanga ayo madosiye ahari ariko abitse kure kuko hashize igihe kinini kandi n'abakozi bahari ubu batamuzi ugasanga ibyo tumusaba adashobora kubibona.”
Izi nzego za Perefegitura, Komini na Segiteri zavuyeho mu myaka ya za 2001 ariko na nubu abazikoreye harimo abishyuza Leta imishahara yabo.
Sena yasabiye aba baturage kwishyurwa ibyabo
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2BkcJEV
via IFTTT
No comments:
Post a Comment