Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare mu ibohorwa ry’u Rwanda, urugamba rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990, rugatuma igihugu kibohorwa ingoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iyo jenoside igahagarikwa n’abana b’u Rwanda.
Abicishije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yavuze ko umunsi nk’uyu ukomeye mu mateka y’u Rwanda, kandi ko ibyagezweho bitazaba imfabusa.
Agira ati “imyaka 27 irashize habayeho umunsi nkuyu wahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda n’igihugu ku buryo buhamye. Ndashimira abatanze byose ku bw’ibyo!!! Ntituzigera tureka ko biba imfabusa! Abagabo n’abagore bakiri bato mubyumve kandi mumenye uruhare rwanyu!! Ndabasuhuje mwese.”
Uru rugamba rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990, rutangijwe n’Abanyarwanda bari barirukanywe mu Rwanda bagahungira muri Uganda. Icyo gihe bari bayobowe na Gen Major Fred Gisa Rwigema waje kwitaba Imana nyuma y’umunsi umwe urwo rugamba rutangiye.
Nyuma yo gucika intege kw’abari baruriho nyuma yuko Rwigema n’abandi basirikare bari bakomeye barimo nka ba majoro Bayingana, Bunyenyezi n’abandi.
Icyizere u Rwanda rugirirwa cyatumye ingabo zarwo zitoranywa kurinda uwari Perezida wa Centrafrique Madamu Panza, aha igihugu cyari cyasuwe na Papa Francis warinzwe n’izo ngabo
Imbaduko yabonetse ubwo Perezida Kagame wari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayasezeraga agatangira inzira yo kwitabira urugamba yaje kuyobora, maze impinduka zikavuga tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Icyo gihe umurwa mukuru w’u Rwanda wari umaze kuvanwa mu maboko y’ingabo zo ku butegetsi bwariho.
U Rwanda rwatangiye inzira yo kwiyubaka, kwita ku bagizweho ingaruka na Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Perezida Kagame na Madamu mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora. Aha berekwaga ibyagezwe mu kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 23
Buhoro buhoro u Rwanda rwagiye rwiyubaka, ku buryo rugeze ku rwego rushimwa n’amahanga, kuko rwishatsemo ibisubizo bidasanzwe, mu kunga abarwo, abagize uruhare muri Jenoside n’abiciwe imiryango, kuburanisha abayigizemo uruhare mu gihe gito nyamara mu gihe byasabaga imyaka myinshi. Habayeho kandi gufungura abayigizemo uruhare no guhabwa imbabazo zitandukanye ku bireze bakemera icyaha.
Abamugariye ku rugamba bitabwaho mu bushobozi bw’igihugu. Aha bari mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi
Uretse ibyo u rwanda rwageze ku iterambere, Abanyarwanda bibutswa kenshi gusigasira ibyagezweho.
Uru rugamba kandi rwaguyemo benshi mu rwitangiye bibukwa mu izina ry’umusirikare utazwi uhagarariye ubutwari bwabo. Abakomerekeye kuri urwo rugamba bagenda bafashwa mu bushobozi butandukanye leta y’u Rwanda igenda ibona.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus /Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2fJ1Kjk
via IFTTT
No comments:
Post a Comment