Umuhanzikazi Lady Gaga yihimuye kuri Kim Kardashian ukunze gushyira hanze amafoto ashotora ab’igitsinagabo maze nawe yifotoza yambaye ubusa aho yafotowe na gafotozi usanzwe akorana na Kim witwa Eli Russell Linnetz.
Lady Gaga uzwi mu ndirimbo zitandukanye kandi zikunzwe cyane, yatunguye abafana be ku munsi w’ejo ubwo yerekaga isi yose ubwambure bwe mu mafoto yashyize hanze yifashishije urubuga rwe rwa Instagram.Benshi mu bafana ba Lady Gaga bakaba baratunguwe cyane n’aya mafoto maze bagenda bagaragaza amarangamutima yabo akomeye.Umwe yagize ati “Umutima wanjye ntiwabyemera ” mu gihe undi we yagize ati “ngiye guhamagara polisi”.
Uyu gafotozi witwa Eli Russell Linnetz amaze imyaka myinshi akorana na Kim Kardashian aho uyu mugore wa Kanye West yamugiriye icyizere amuha akazi ko kujya afotora umuryango we wose.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Nuqzel
via IFTTT
No comments:
Post a Comment