Umukinnyi Mutebi Rachid yagaragaje umwana we mu buryo bwatunguye benshi.

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyo rutahizamu w’ikipe ya Mukura VS, Mutebi Rachid yari agamije nyuma yo kugaragaza umwana we aryamye mu mafaranga yarangiza akamufotora maze mafoto akayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018, nibwo uyu mukinnyi wa Mukura VS yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ifoto y’umwana we, agaramye mu note zitandukanye z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ntiyagira icyo abitangazaho.

Iyi myitwarire bamwe mu bafana bafata nk’umwirato cyangwa se umurengwe, yagaragaye kuri uyu mukinnnyi yatumye benshi batamwishimira aho bamwe bavugaga ko aba arenzwe imisoro y’abaturage. Kugeza ubu Mutebi Rachid ukomoka muri Uganda akaba akinira Mukura Victory Sports akaba ataragira icyo asobanura kuri iyi foto.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Lp1PCr
via IFTTT

No comments:

Post a Comment