Umunyamideli Gigy Money yibasiye Zari aramwandagaza bikomeye.

Gigy Money umunyamideli akaba n’umwe mu bakobwa bakunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye muri Tanzaniya yibasiye bikomeye Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond amusaba kutazongera kumuvogerera ubuzima ngo kuko nta nakimwe amurusha.

Intandaro y’ano magambo atari meza uyu munyamideli yabwiye Zari ni ifoto umwe mu bafana ba Zari yashyize Ku rukuta rwe rwa instagram mu minsi ishize igaragaza Zari ari mu gikorwa cyo gutangiza ikigo cy’amashuri maze akora tagg kuri Gigy Money avuga ko yifuza ko uyu munyamideli yagakwiye gukora umushinga nk’uyu wa Zari.

Mu gusubiza uyu mufana Zari yahise atangaza ko nta kintu nakimwe yakora gisa n’icya Gigy Money ngo kuko ntaho bahuriye,aya magambo ya Zari akaba yarahise arakaza bikomeye Gigy maze amubwira akari imurori.

Mu kiganiro Gigy Money yagiranye na BongoStars yavuze ko Zari adakwiye kwirata ngo kuko nta kintu nakimwe afite Gigy adafite,ndetse amusaba ko adakwiye kurakarira Abanyatanzaniya bose bitewe n’uko yanzwe na Diamond.

Yagize ati:”Ndabizi uri nka mama wanjye.Ese nkubaze Mama,twebwe igihugu cy’abaturanyi twakugize dute kuburyo wongera kunyibasira?nagusabye ibyakubayeho mu rukundo rwawe ntibigatume wanga Tanzaniya yose.Uwagutesheje umutwe ni Chibu(Diamond) si njyewe Gigy,ntugire uwo uzongera kubwira uwo mwanda rero.Umva nshuti Zari, njye sinkuzi gusa ndagushimira nubwo tutangana mu myaka, ariko ukwiye kumvaho ukampa amahoro ndabigusabye!”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2wsqMrW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment