Justin Bieber n’umukunzi we mushya bongeye gutungura abakunzi babo kubera ibyo bakoze.

Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we mushya, Hailey Baldwin bakomeje kugaragara mu ruhame ahantu henshi harimo amaresitora ndetse n’insengero.

Mu cyumweru gishize nibwo aba bombi bagaragaye berekeza mu rusengero maze batungura benshi mu bafana babo bavuga ko baje gusura Pasiteri w’urusengero rwa Hillsong, Carl Lentz ibintu bitamenyerewe kuko ubusanzwe Bieber aba ari wenyine.Ababikurikiranira hafi bahamya ko urukundo rw’aba bombi rushize imbere ijambo ry’Imana.

Justin Bieber n’umukunzi we bamaze igihe gisaga amezi abiri batangaje ku mugaragaro ko bakundana nyuma yo kumenyanira muri Bahamas aho bahuriye.

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe kandi ko urukundo rwabo rushyushye.Uwahoze ari umukunzi wa Justin Bieber, Selena Gomez we akaba yavuze ko asanga uru rukundo ari agahararo kuko ngo bitumvikana uburyo aba bagiye gukora ubukwe bamaze igihe gito bamenyanye.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Pf8ZLN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment