Agahinda mu mutima w’umuhanzi Babo kubwo kwita umutinganyi

Yakoze indirimbo nyinshi ariko yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Urban Boys yitwa ‘Ich Liebe dich.

Ni umukobwa kandi wakuze akina umupira w’amaguru dore ko yanyuze no mu makipe azwi nka ‘Bayern Munich’ y’abakobwa mu kiciro cy’abangavu.

Ubu amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda aho yaje mu bikorwa bya muzika n’ikiruhuko cy’ishuri.

Hari benshi bakunze kuvuga ko ari umutinganyi (lesibienne), uyu muhanzi ubu uri mu Rwanda asanga ari ngombwa ko anyomoza ibi bivugwa.

Avuga ko bimubabaza cyane kubona abantu bavuga ibintu nta gihamya yabyo.

Ati “ Kuvuga ngo nkundana n’abakobwa ubivuze wese birambabaza kuko aba ari ibinyoma, ntibazi niba mfite umuhungu dukundana …Kubera nambara nk’abahungu ntabwo bivuze ko ntari umukobwa.!?

Ntabwo bazi ubuzima bwanjye ntibakansebye,  bajye bavuga umuntu bazi kuko nanjye ntawe njya mvuga ntamuzi ibyo ntabwo ari imico myiza rwose”.

Arakomeza ati “Dore mbibatangarize babyumve rwose. Njyewe mfite umuhungu dukundana mu Budage.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2wmtGya
via IFTTT

No comments:

Post a Comment