Nyuma yo kwakirwa na Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump muri White House, Prezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera imbaraga mu buhahirane hagati y’ibihugu byabo byombi hagashishikarizwa abashoramari bava muri Amerika kuza bashora imari mu gihugu cye. Prezida Uhuru Kenyatta ngo yifuza ko ibyo byakorwa mu gihe impinduka nyinshi ziri kugaragara mu gihe cy’imyaka ine ishize mu gihugu cye cyane cyane mu rwego rw’iterambere ry’ibikorwaremezo, kandi ngo igihugu cye ni nako gikataje mu guhangana n’izindi mbogamizi z’iterambere zirimo ruswa. Indi mbogamizi ikomeye ni ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ukomoka muri Somalia, kandi kuba Kenya yarohereje ingabo zayo muri Somalia mu rwego rwo guhangana n’izo ntagondwa nabyo bitwara Kenya akayabo k’amafaranga atangwa muri icyo gikorwa, ibyo nabyo yemeza ko ari imbogamizi ikomeye ku bukungu bwa Kenya. Kuri ubu, igihugu cya Kenya kiri gukora ku mishanga ibiri ikomeye harimo uwo kubaka umuhanda munini, ifashwamo n’ikompanyi y’abanyamerika, hamwe n’umushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi ifatanyamo n’Ubushinwa. Ariko ibyo byose ni nako birushaho gushora igihugu cya Kenya ku ngoyi y’umwenda.
from Voice of America https://ift.tt/2wtzFk6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment