Hagiye havugwa inkuru zitandukanye z’uburyo nyina wa Diamond, Sanura Sandra yanga umwana umuhungu we yabyaranye n’umunyamideli, Hamissa Mobetto gusa kuri ubu uyu mukecuru yashimishe bikomeye abafana be ubwo yiyemezaga guhura n’uriya mwuzukuru we.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania, byatangazaga ko Sanura akunda Zari Hassan cyane n’abanda be, ari nayo mpamvu yakunze kugaragaza ubusabe bwe, ahendahendera Zari kongera kubana na Diamond, ariko na none akanengwa kwanga umuziranenge Dylan, umwana Diamond yabyaranye na Hamisa.Bitewe n’uburyo uyu mubyeyi atigeze akunda Hamisa Mobetto ndetse binavugwa ko yigeze kumusanga mu cyumba cy’umuhungu we akamukubita, uko kumwanga ngo ni nabyo byatumaga yanga n’uyu mwana we, Dylan.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Ghafla, ngo ku munsi w’isabukuru y’amavuko w’abana ba Zari, Princess Tiffah na Prince Nillan, uyu mubyeyi yabifurije isabukuru nziza, mu gihe ubwo Dylan na we yayigiraga, ngo ntacyo yigeze amwifuriza.Mu minsi ishize nibwo Diamond yatangaje amagambo y’agahinda, asaba nyina kwirinda kuvangura abuzukuru be, amusaba kubafata kimwe aho kubabibamo urwango ari abaziranenge, ari nabwo yanasabaga aba bagore be [Zari & Hamisa] guhana amahoro.
Mu kugaragaza ko ubu butumwa bwaba bwarageze mu matwi y’uyu mubyeyi, Diamond yashyize hanze amafoto, yajyanye uyu mwana we, Dylan mu rugo, asura nyirakuru [Sanura Sandra] na nyirasenge [Esma] ndetse bigaragara ko Dylan yishimiwe cyane mu muryango wa Diamond,ibintu benshi mu bafana b’uyu mukecuru bishimiye cyane bakavuga ko ari intambwe ikomeye yateye.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2BTD2qn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment