Cristiano Jr umwana w’imfura wa Cristiano Ronaldo ufite imyaka 7, yamaze kwerekeza ikipe ya Juventus aho yasinye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 9 agera ikirenge mu cya se wayerekejemo avuye muri Real Madrid mu minsi ishize, aguzwe akayabo ka miliyoni 100 zirenga z’amayero.
Uyu mwana ukomeje kwerekana ko ashobora kuzaba umukinnyi mwiza nka papa we,yamaze kwerekeza mu ikipe y’abana ya Juventus aho yahise atangira imyitozo ye ya mbere.Cristiano Jr uherutse kuyobora abatsinze ibitego byinshi ku kigo yigagaho bakamuha n’igihembo,yiganye se Cristiano Ronaldo nawe asinyira Juventus mu ikipe y’abatarengeje imyaka 9 aho yahise asangamo umwana wa Claudio Marchisio n’uwa Andrea Barzagli.
Mu myitozo ye ya mbere,Cristiano Jr yaherekejwe n’umukunzi wa papa we Georgina Rodriguez wari mu bafana b’uyu mwana.Mu minsi ishize nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko uyu mwana we afite ubuhanga n’imbaraga zo gukina umupira w’amaguru ndetse ko hari byinshi yamwigiyeho gusa yavuze ko atazigera amuhatira gukina umupira w’amaguru.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2BT5ubW
via IFTTT
No comments:
Post a Comment