Ibyo Gerard Pique yatangaje kuri Paul Pogba bivugwa ko ashobora kwerekeza muri FC Barcelona byatunguye benshi.

Nyuma y’iminsi itari mike bivugwa ko Paul Pogba usanzwe akina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United ashobora kuva muri iyi kipe ndetse akaba yakwerekeza muri FC Barcelona ,kuri ubu umwe mu bakinnyi ba Barcelona bakomeye Gerard Pique yatunguranye cyane ubwo yavugaga ko Pogba yakwishimirwa bikomeye aramutse ageze muri iyi kipe.

Nk’uko byagiye bigarukwaho mu binyamakuru bitandukanye birimo Skysports,Goal,Goal ndetse na Metro.co.uk ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki 28 Kanama.2018 ngo Pique yavuze ko we ubwe ndetse na Barcelona bakwishimira kubona Paul Pogba yerekeje muri Barcelona kandi ko biteguye kumwakira igihe cyose Manchester United yaba imurekuye. Mu magambo ye yagize ati “Ubu Pogba ni umukinnyi mwiza muri Manchester United reka dutegereze turebe ahazaza gusa twese twakwishimira kubona aza muri Barcelona.”

Paul Pogba yageze muri Manchester United avuye muri Juventus yo mu Butaliyani muri kanama 2016 aciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi wa mbere waguzwe miriryoni 100 z’amayero bwa mbere mu mateka ya Ruhago gusa nyuma y’aho ikipe ya Barcelona yakomeje kujya yerekana kenshi ko imukeneye.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PgTNh4
via IFTTT

No comments:

Post a Comment