Ibyo umukinnyi Sergio Aguero yagaragaye akorana n’umukobwa ukiri muto bishobora kumushyira mu kaga.

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Sergio Aguero yagaragaye ari kumwe n’umunyamideli ukiri muto cyane ku myaka ye 18 gusa witwa Lola Magnin bari gutumura shisha ibintu bishobora gutuma uyu mukinnyi ahabwa ibihano n’umutoza Pep Guadiola nk’uko Daily Mail yabyanditse.


Uyu munyamideli Lola Magnin niwe washyize hanze amashusho agaragaza aba bombi barimo gutumura shisha ndetse basa nk’abari ku buriri. Benshi mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko aba Manchester City bakaba bahise batangira kuvuga nabi uyu rutahizamu w’imyaka 30 bamushinza ubuhehesi.


Sergio Aguero umaze gutandukana n’abagore babiri,yavuzweho mu busambanyi n’uyu mukobwa ukiri muto gusa we yavuze ko nta rukundo bafitanye uretse ko basanzwe baziranye ari inshuti zisanzwe. Biravugwa ko Aguero ashobora guhabwa ibihano na Pep Guardiola kubera iyi myitwarire ye itishimiwe na benshi, dore ko kandi uyu munya Espagne asanzwe azwiho gukabya kwita ku myitwarire y’abakinnyi be.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2LuVTb1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment