Umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yiteguye kuba yashyingiranwa n’uyu muhanzi mu gihe cyose yabimusaba.
Uyu mugore w’abana babiri yashyize hanze amarangamutima ye afite kuri Diamond ,maze ahamya ko yiteguye kuba umugore w’uyu muhanzi ndetse anahishura ko akomeje gusabwa urukundo n’abagabo benshi batandukanye ariko ko yifuza kuzabana akaramata na Diamond.
Mu kiganiro Mobetto yagiranye n’ikinyamakuru Amani, yahamije ko ategereje ko Diamond yamusaba ko bakwibanira.Yagize ati:”Yego rwose nzamwemerera nansaba ko tubana,nubwo abagabo benshi bakomeje kunsaba urukundo,ariko ntako bisa gushakana n’uwo mwamaze guhuza amaraso(mwabyaranye).Njye na Diamond dufitanye umwana kandi nishimira ko azi ko nsanzwe mfite undi mwana w’umukobwa nabyaye mbere yo gukundana nawe.Njye na Diamond duhuzwa n’uriya mwana w’umuhungu twabyaranye gusa hari ibindi binyereka ko bizarangira tubanye.”
Mobetto yakomeje asobanura uburyo azahangana n’ingeso z’ubusambanyi Diamond akunze kuvugwaho cyane agira ati:”Nzi neza ko Diamond afite amateka atari meza gusa aramutse yemeye gushyingiranwa nanjye nagerageza kubyirengagiza nkazahangana nabyo yongeye kubikora twarabanye kuko akomeje kubikora hari ubundi buryo nazamereka ko atari byiza kandi ko bimbangamira.”
Hamisa akaba yasoje ahamya ko kuri ubu we na Diamond batarimo guteretana nk’uko benshi babikeka nubwo we ngo amufiteho ibyifuzo by’uko bazabana nk’umugabo n’umugore mu gihe Diamond yaba abimusabye.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2BHJoZY
via IFTTT
No comments:
Post a Comment