Umwana w’imyaka 2 y’amavuko unywa amasegereti 40 ku munsi akomeje gutangaza isi yose.

Umwana w’imyaka ibiri y’amavuko ukomoka muri Indoneziya akomeje gutangaza abatari bake ku isi bitewe n’uburyo akundamo itabi mu buryo budasanzwe aho anywa amasegereti 40 yose ku munsi.

Uyu mwana amaze iminsi 60 gusa atangiye kunywa itabi ni ukuvuga ko iyi mico ayimaranye amezi 2 ariko ku munsi ngo anywa amapaki abiri y’amasigara nk’uko tubikesha Daily Star.Uyu muhungu witwa Rapi Ananda Pamungkas wo mu mujyi wa Sukabumi ho muri Indoneziya abantu batandukanye bagerageje kenshi kumushukisha bombo n’ ibipupe ngo areke kunywa itabi ariko aranga ababera ibamba.Gusa biravugwa ko muri iyi minsi atangiye kugabanya ingano y’ isigara yanywaga ku munsi kuko ababyeyi basigaye bamushukisha biswi bakamubwira ko nakomeza kunywa itabi ntazindi biswi bamuha.

Nyina w’ uyu mwana yabwiye itangazamakuru ko uyu mwana iyo atabonye itabi ahinduka umurakare, bigatuma nyina ubwe arimugurira kugira umuhungu yishime.Abaganga n’ abayobozi b’ agace uyu mwana Rapi avukamo basuye uyu mwana na nyina bamugira inama yo kujya yereka kenshi umwana we amafoto y’ abantu itabi ryagizeho ingaruka mbi kugira bimutere ubwoba abe yarireka.Nyina w’ uyu mwana avuga ko uyu mwana bamwereka aho batangiriye kumwereka ayo mafoto bakanamuha amata y’ ifu na biswi atangiye kuva ku itabi noneho asigaye aharaye ikawa.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2wcPJYo
via IFTTT

No comments:

Post a Comment