Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United yahaye impanuro zikomeye Paul Pogba aho yamubwiye ko adakwiriye gutegereza ko Jose Mourinho bamaze igihe badaca uwaka amuzamurira urwego rw’imikinire ahubwo akwiriye kwirwanaho.
Uyu musore w’Umufaransa ukomeje kunengwa na benshi mu bakunzi ba Manchester United kubera imyikinire ye,yagiriwe inama na kabuhariwe Rooney wahamije ibigwi muri iyi kipe ko agomba kwishakamo ibisubizo byo kuzamura urwego rwe rw’imikinire aho gutegereza ko umutoza we Mourinho yamuzamura nk’uko tubikesha Daily Mail.
Yagize ati “Paul Pogba ni umukinnyi ukomeye gusa akwiriye kwizamura aho gutegereza ko umutoza Mourinho amuzamura.Benshi bavuga ko Mourinho akwiriye kuzamura imikinire ye gusa Pogba akwiriye kubyikorera akereka abamunenga ko afite ubushobozi bwo gufasha Manchester United.”
Pogba yitwaye neza mu gikombe cy’isi mu Burusiya ariko kuva yagaruka mu ikipe ya Manchester United yahise asubira ku rwego rwo hasi nk’urwo yariho umwaka ushize.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PDc5dp
via IFTTT
No comments:
Post a Comment