Umunyarwanda wa mbere yakoze indege iguruka nta mu Piloti

Umusore utuye mu Karere ka Gasabo, Niyibizi Bright yakoze indege iguruka nta mu pilot (Drone) nyuma y'umwaka umwe gusa asoje amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza y'u Rwanda, muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga.

Niyibizi Bright w'imyaka 26 utuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura mu Kagali ka Rugando, yakoze indege iguruka nta mu piloti (Drone) nyuma y'amatsiko yatewe n'abamuhuguye bamwereka uko Drone ziguruka.

Uyu musore ubashije gukora iyi Drone bwa mbere mu Rwanda, avuga ko yayikoze ashaka kureba koko niba ibyo abamuhuguye baturutse muri Congo Brazaville bamubwiye byari ukuri kuko babahuguye babereka imikorere ya Drone.

Igikorwa cyo gukora iyi Drone cyamutwaye agera ku bihumbi Magana atatu mirongo itanu y'u Rwanda (350,000 Frw) yakuye mu bushobozi bwe ndetse n'ababyeyi bagerageje kumufasha kuva yatangira iki gikorwa kugeza kirangiye nkuko inyarwanda.com ibitangaza.

Niyibizi Bright avuga ko yishimiye kuba yageze ku ntego ze akaba yabashije gukabya inzozi ze ariko ko aramutse abonye ubushobozi bwisumbuye yavugurura umushinga we ndetse akaba yanabyigisha barumuna be.

Drone yakozwe na Niyibizi ntibasha kugera kure kubera ubushobozi buke bw'ibyuma yayikozemo ariko avuga ko abashije gufashwa kwiga akongera ubumenyi akanahabwa ubushobozi yabasha gukora Drone zibasha kugera ku birometero byinshi.

JPEG - 55.2 kb
Niyibizi Bright w'imyaka 26 utuye mu mujyi wa Kigali, yakoze indege iguruka nta mu piloti


Indege ya Niyibizi ikoze mu bikoresho biciriritse kuko atabashije kubona ibikoresho biri ku rwego ruhanitse



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2ii1skA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment