Ubusobanuro bwa Leta ku kibazo cy'abo ifitiye imyeenda y'ingurane z'imitungo bakuwemo

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Amb Gatete Claver yasobanuye ko ubukererwe bukabije mu kwishyura ingurane z'abaturage bimuwe mu byabo kubw'ibikorwa by'inyungu rusange bwatewe n'ibibazo bitandukanye birimo abatarabona ibyangombwa by'imitungo, imitungo ikiri mu mpaka cyangwa mu manza ariko avuga ko Leta yahagurukiye kurangiza burundu iki kibazo.

Ibi Minisitiri Gatete yabitangaje ubwo yatangaga ubusobanuro imbere y'inteko rusange ya Sena ku mpamvu Leta yatinze kwishyira imyenda ifitiye abaturage mu byiciro bitandukanye.

Hon Niyongana Gallican, uyobora Komisiyo y'Imibereho Myiza, Uburenganzira bwa Muntu n'Ibibazo by'Abaturage yavuze ko bakira ibibazo byinshi by'abishyuza ingurane zabo mu mitungo bakuwemo mbere ya 2015 bitarishyurwa kandi nyamara itegeko rivuga ko umuntu agomba kwimurwa ari uko yamaze guhabwa ingurane ikwiye.

Yavuze ko inama y'abaminisitiri yateranye ku itariki 09 Kamena 2014 yari yafashe umwanzuro ko abaturage bari bafitiwe ibirarane by'ingurane byari bimaze kugezwa muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambi icyo gihe bagomba kwishyurwa mbere ya Kamena muri uwo mwaka.

Hon Niyongana yavuze ko icyo gihe uwari Minisitiri w'Intebe yatangaje ko Leta ifitiye abantu imyenda ya Miliyari zisaga 16 z'abantu bagombaga guhabwa ingurane. Ati: “Yatubwiye ko Leta yari irimo gushaka uko izi Miliyari zishyurwa ariko kugeza ubu amakuru dufite nuko ibi birarane bitarishyurwa. Izi miliyari 16 dukeneye kumenya ibyazo.”

Senateri Niyongana yavuze ko mu batarishyurwa harimo na 25 bimuwe ahubwatswe ikimpoteri rusange cya Nduba kimaze imyaka isaga itandatu kihubatswe.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb Gatete Claver yemeye ko iki kibazo cy'ingurane kitarakemuka ariko avuga ko Leta irimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke burundu.

Ati: “Ku bijyanye no gutanga ingurane ikibazo kiracyahari ntawavuga ko kidahari,… Hari amafaranga amaze kwishyurwa, hari agomba kwishyurwa kuko ayongayo yo ntashidikanywaho cyeretse abatarabasha kubona impapuro zabo kugirango bishyurwe, ariko abamaze kuzibona bahita bishyurwa.”

Minisitiri Gatete yavuze ko mu myaka ibiri ishize, Leta yafashe ingamba mu rwego rwo kwirinda gutinda kwishyura amafaranga y'ingurane aho bemeje ko mbere yo gutanga amafaranga yo gukora igikorwa runaka bagomba kubanza gutanga ingurane zikwiye kubagomba kwimurwa. Gusa avuga ko hakiri ibirarane bya kera by'abaturage bimuwe uwo mwanzuro utarafatwa.

Ati: “ Twasanze hari ibirarane byinshi bijyanye n'ingurane, bituma tubishyira mu by'ibanze mu gihe dutegura ingengo y'imari ku buryo twemeje ko buri kigo mbere yuko twiga ku ngengo y'imari yacyo tubanza gusuzuma niba gifite ibirarane bijyanye n'ingurane, twaravuze tuti mbere yuko babona amafaranga y'ibindi bikorwa hagomba kujyaho ay'ingurane, mbere yuko babona amafaranga y'igikorwa ni uko babanza kwishyura ingurane kuko ni yo igomba kubanza kwishyurwa, abantu bakabanza kwishyurwa mbere yuko bavanwa mu byabo, ubwo ni mu myaka nk'ibiri ishize ariko dufite ibirarane bya kera bijyanye n'ingurane.”

Yavuze ko ku bantu bari bafite amazu i Nduba ahashyizwe ikimoteri bari 400 kandi bose barishyuwe hakaba hasigaye abari bahafite ibibanza bitarabonerwa ibyangombwa byuzuye bigatuma kugeza ubu ngo benebyo bo batarishyurwa.

Miniisitiri Gatete yavuze ko hari imbogamizi zituruka ku bantu baba bafite ubutaka ariko batagira ibyangombwa byemeza ko ari ubwabo, ibi na byo bituma kwishyura ingurane bitarangira.

Ati: “Iyo ibindi byose byakozwe tugasanga nta mpapuro z'umutungo wawe ufite, icyo gihe ntabwo twakwishyura kuko impapuro zidahari nitubikora tuzaba twishe amategeko yose agenga uburyo bwo kwishyurana, twasanze ari ikibazo cy'ingutu.”

Yavuze ko hari n'igihe imitungo yishyuzwa iba iri mu manza cyangwa impaka ugasanga kwemeza nyiri uwo mutungo biragoranye mu gihe bikiri mu manza.

Yanavuze ko haba ibibazo mu kubara imitungo aho bamwe mu baturage bavuga ko babariwe amafaranga make bakurikije agaciro k'imitungo yabo ugasanga impaka zibaye ndende bikadindiza kwishyura ingurane. Ati: “Hari ubwo usanga mu bantu ijana hari umwe uvuga ngo ngewe sinemera iki giciro!”

Abasenateri basabye ko mu gihe Leta ikirimo kwishyura ibirarane bya kera, Leta igomba kwirinda kwimura abantu itabahaye ingurane ikwiye ku mitungo bimuwemo kubera inyungu rusange. Ibi babivuze bashingiye ku kuba hari igihe usanga Leta itangira imishinga ihutiyeho bigatuma hari abaturage babirenganiramo ntibahabwe ingurane ikwiye mu gihe gikwiye.

Senateri Harelimana Fatou we yasabye ko hajyaho itsinda ryihariye rishinzwe gukemura ibibazo by'abantu bose bafite ibibazo by'ingurane kuko ngo iyo bagiye gusura abaturage batangazwa no kubona imirongo miremire y'abishyuza ingurane.

Minisitiri Gatete yavuze ko Leta irimo gushyira imbaraga mu kwishyura abantu bose ifitiye ibirarane kandi hagakorwa ibishoboka byose kugirango hatazagira undi muntu wimurwa adahawe ingurane. Ati: "Iki kibazo rwose twaragihagurukiye mu buryo bufatika, twaragihagurukiye twese kugirango kibe amateka kandi nticyongere kugaruka mu bindi bikorwa duteganya gukora.”



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2BmeW2H
via IFTTT

No comments:

Post a Comment