Ubu bwicanyi bwabaye muri iki gitondo ubwo aba bagabo bombi bagiragana ubushyamirane mawe bakarwana uyu Byiringiro agakubita uyu nyakwigendera ibuye mu rubavu agahita apfa.
Jean d'Amour Byiringiro ukekwaho kwica umuturanyi we ngo yari umuyobozi w'umudugudu wa Gashike aza kuva kuvanya kuri ubu buyobozi kuri ubu akaba yari ahagarariye umutekano muri uyu mudugudu.
Abaturanyi b'aba bagabo bombi bavuga ko intandaro y'ubu bwicanyi ari uko ngo Amiel Kamuhire yatanze amakuru y'uko Byiringiro yenga kandi agacuruza Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Uburasirazuba IP Jean De Dieu Kayihura yabwiye Ukwezi.com ko Byiringiro yishe umuturanyi we amukubise ibuye, yongeraho ko icyo bapfuye kitaramenyekana neza n'ubwo hari ibihuha bivuga ko bapfuye ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Nibyo koko,umugabo witwa Byiringiro wo mu kagari ka Gashike yarwanye n'umuturanyi maze amukubita ibuye mu rubavu aramwica. Ubu yahise atoroka turimo kumushakisha.”
IP Kayihura yakomeje avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye barwana kugeza ubwo bicana, avuga ko hari abari gukwirakwiza ko bapfuye ibiyobyabwenge mu gihe hataramenyekana ukuri nyako ku cyabiteye.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2gXhj3P
via IFTTT
No comments:
Post a Comment