Min.Uwizeyimana Evode wise abanyamakuru ‘Imihirimbiri' yibasiwe bikomeye

Kuva mu ijororyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Uguiishyingo 2017 nibwo benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza akababaro ndetse no kwikoma bikomeye Minisitiri Evode Uwizeyimana ukunze kurangwa n'imvugo zikakaye zikunze kugarukwaho n'abantu bavuga ko aba yatandukiriye.

Intandaro yo kwibasirwa k'uyu muyobozi ni amagambo yavuze ku munsi w' ejo kuwa 28 Ugushyingo 2017, ubwo yari mu Inteko Ishinga Amategeko muri gahunda ya Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu yaganirwagaho n'abagize inteko.

Muri ayo magambo Me Uwizeyimana yakoresheje hari aho yageze avuga ko hari ibinyamakuru byo mu Rwanda bitazwi bipfa kwandika ibyo bibonye, aho n'ababikoraho badasobanutse, avuga ko ngo muri abo hari abo ureba ugasanga ari abantu b'imihirimbiri.

Me Evode kandi yumvikanye avuga ko hari ibibazo bikomeye mu Rwanda mu gushinga ibinyamakuru nta mikoro bifite ngo kuko ahandi umuntu ajya kugishinga afite ingengo y'imari ku buryo usebeje umuntu wabona indishyi utanga, “atari nk'ibi byacu.'

Aha Me Evode yahise akoresha imvugo yo kugereranya kurega abanyamakuru badafite ubwishyu no kurumwa n'imbwa itagira nyirayo igahita yirukira mu gihuru.

Yagize ati “Ese umuntu agusebeje cyangwa akakwandagaza, ukajya kumurega mu manza mbonezamubano ati mpa avoka, ni ukuvuga ngo kwa kubazwa inshingano wenda ntikukikuriho kwabaye ukw'ikinyamakuru ukorera, kuko ni ikinyamakuru kijya kuregwa. Ese kwa kubazwa ibyo ukora biba bigihari? Ese noneho ngiye kukurega, ndagutsinze, ko nzi ko ukennye urampa iki? Byaba se nko kuribwa n'imbwa itagira nyirayo, ikirukira mu gihuru wowe ukajya kwa muganga?”

Ibi byo kwibasira itangazamakuru kwa Minisitiri Evode byatewe n'uko ngo hari ibinyamakuru biheruka kwandika bimwe mu byavugiwe mu Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 27 Ugushyingo 2017, ariko ngo ntibyashimisha abagize Inteko kuko bo bumva atari ngombwa gutangaza ibyahavugiwe.

Abantu batandukanye barimo n'abanyamakuru bagaragaje akababaro gakomeye batewe n'iri jambo ‘Imihirimbiri' ryiswe abanyamakuru, aho bifashishije imbuga nkoranyambaga na hashtag #JeSuisUmuhirimbiri, bikoma uyu munyamategeko bavuga ko umwuga w'itangazamakuru bawufata nk'uwiyubashye bityo ko kubita imihirimbiri ari ukubasuzugura no kubatesha agaciro.

Si ubwa mbere Minisitiri Uwizeyimana akoresha imvugo ntizivugweho rumwe, kuko no mu nama y'igihugu y'Umushyikirano yabaye mu Ukuboza umwaka wa 2016, yabwiye Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita ko impungenge yagaragazaga ku bibazo biri mu muryango nyarwanda atari akwiye kubigarukaho ngo kuko atari mu bagomba kumenya ibibera mu ngo kuko nta rugo agira.

Ingingo ya 169 ivuga ko umuntu uhamwe n'icyaha cyo gusebanya yitwaje ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi ya 3 000 000Frw ariko itarenze 5 000 000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2juh3tG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment