Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Samoei Ruto, bamaze kurahirira kuyobora iki gihugu mu birori byabereye kuri stade ya Moi International Sports Centre, Umutekano wari wakajijwe mu bice bitandukanye by'iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru wa Nairobi by'umwihariko aha hafi y'ahabereye ibi birori aho inzego z'umutekano zari maso kubera umuvundo w'ibihumbi n'ibihumbi by'abantu bari bahari.
Irahira rya Raila Odinga yaritangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, Nyuma gato y'uko Perezida Uhuru Kenyatta yari amaze kurahirira kuyobora iki gihgugu muri manda ye ya kabiri. Ubwo Odinga nawe yarimo ageza ijambo ku barwanashyaka be n'abamushyigikiye bari bahuriye ku kibuga cya Jacaranda aho yavuze ko kuri bo badafata Kenyatta nka Perezida ahubwo Perezida ari Odinga kandi uzarahira kuri 12 Ukuboza.
Nk'uko Citizen dukesha iyi nkuru ibivuga ngo mu magambo yavuze ahagaze hejuru y'imodoka ye, Odinga yagize ati “Uhuru Kenyatta ntabwo ari Perezida wa Kenya. Ntabwo duha agaciro amatora yo kuwa 26 Ukwakira, abaturage 83% ntabwo bayitabiriye”
Raila Odinga kandi yakomoje ku biherutse kuba muri Zimbabwe aho umukambwe Robert Mugabe yahiritswe ku butegetsi n'uwahoze ari Visi Perezida, Emmerson Mnangagwa maze ashimangira ko irahira rye (Odinga) rizaba nk'irya Mnangagwa aho kuba nka Kizza Besigye wa Uganda nawe wigeze kurahira ariko bigateshwa agaciro cyane ko na Museveni yari yarahiriye kuyobora iki gihugu.
Aha yagize ati “Mwe mwese muziko Raila Odinga atari ikigwari, muri Uganda, Kizza Besigye yarahiriye kuba Perezida, mu Cyumweru gishize Mnangagwa yarahiriye kuba Perezida ariko ntabwo tuzakora nk'ibya Besigye , tuzarahira nka Mnangagwa warahiye akanajya muri Perezidansi”
Akimara kuvuga ijambo rye, Odinga yahereje indangururamajwi usalia Mudavadi, Polisi ya Kenya nayo yari ibamereye nabi itera ibyuka bihumanya mu isinzi y'abarwanashyaka ba Raila Odinga bari baje kwamaganba irahira rya Uhuru Kenyatta.
Ku wa 12 Ukuboza muri 1963 nibwo inkundura yo guharanira ubwigenge yari iyobowe na Jomo Kenyatta yatangiye gusa nyuma y'umwaka nibwo ku itariki ya 12 Ukuboza 1964 nibwo Kenya yabonye ubwigenge itangira kwitwa Repubulika ya Kenya.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2AFbGDg
via IFTTT
No comments:
Post a Comment