Imishyikirano kuri Siriya Byanze ko Itangira

Imishyikirano kuri Syria yagombye gutangira uyu munsi i Geneve mu Buruwisi ku nshuro ya munani kuva mu 2012. Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye, ari nawe muhuza, Staffan de Mistura arizera ko noneho impande zombi zizerekana ubushake bwo kurangiza intambara. Kugeza ubu, inshuro zirindwi zose bahuye, leta ya Syria n’abayirwanya ntacyo bagezeho. Ikibazo cyababereye ingutu ni icyo kumenya niba Perezida Bashar al-Assad agomba kuva ku butegetsi cyangwa niba agomba kubuguho. Kuri iyi nshuro ya munani, abarwanya leta ya Syria bagiye i Geneve ntacyo barahindura. Umukuru w’intumwa zabo, Nasr Hariri, yabwiye abanyamakuru, ati: “Al Assad agomba kuvaho, nta kindi. Nta ruhare agomba kugira muri leta y’inzibacyuho na nyuma yayo.” Intumwa za leta ya Syria zo ntiziragera i Geneve, ahubwo bategerejwe ejo kuwa gatatu, nk’uko umuvugizi wa ONU yabitangaje. Umuhuza De Mistura yatangaje ko atazemera ko amananiza ya bamwe cyanwa se abandi. Ati: “Ndizera ko impande zombi noneho zigomba guhuzwa n’umugambi watanzwe n’Inteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi, umugambi uteganya itegekonshinga rishya n’amatora muri Syria. Intambara yo muri Syria yatangiye mu 2011. Imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 400.  

from Voice of America http://ift.tt/2n9cJoS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment