Umva amagambo akarishye Chris Brown yabwiye umunyamakuru washatse kumubaza ibya Rihanna ,yatunguye benshi.

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown umenyerewe mu njyana ya R&B yabwiye nabi umunyamakuru washakaga kumubaza ibijyanye n’umuhanzikazi Rihanna bigeze gukundana igihe kitari gito.

Ikinyamakuru Tuko dukesha iyi nkuru cyanditse ko Chris Brown kuri ubu uri gutegura filime mpamo (documentary film) ku byaranze ubuzima bwe aho muri iyo filime yise “ Welcome to my Life” yanavuzemo inzira ndende y’urukundo yagiranye na Rihanna bakundanye kuva mu mwaka wa 2005 ,nyamara urukundo rwabo rukarangwa n’amarira n’umubabaro,nyuma y’aho Chris Brown yagiye afungwa kenshi bitewe no gukubita Rihanna ku buryo bubabaje cyane, ngo ubwo yabazwaga gusobanura niba yaratse uburenganzira Rihanna bwo kumuvugaho muri filime ye ngo Chris Brown yahise abwira nabi umunyamakuru wamukoreshaga ikiganiro ,ndetse ngo ahita amubwira ko ibyo atari ngombwa kubimubaza.Yabivuze mu nteruro imwe y’icyongereza agira ati:”That’s irrelevant at this point.”



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2hmz3WC
via IFTTT

No comments:

Post a Comment