Nyamagabe: Abaturage 17 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane ya miliyoni 3

Abaturage 17 bo mu mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe barasaba ko bishyurwa amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo yangijwe, bakibaza uzabishyura hagati y’akarere na MIDIMAR.

Iyangijwe irimo amashyamba yarengejweho ibitaka  n’imirima yanyuzijwemo imihanda, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900.

Iyo mitungo yabo yangijwe, ubwo hubakwaga ikibuga cy’indege nto (drones), ariko ngo iyo mitungo yagiye yangizwa mu bihe bitandukanye.

Akarere kavuga ko karimo gufatanya na Minisiteri ishinzwe imicungire y’impunzi n’ibiza, Midimar,  mu gukemura iki kibazo nkuko kabitangarije RBA.

Inkomoko y’ikibazo

Muri 2014 MIDIMAR, ku bufatanye n’ishami ry’impunzi HCR, basabye akarere ka Nyamagabe ubutaka bazubakaho ububiko bw’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’impunzi zo mu nkambi ya Kigeme. Midimar yagombaga kwishyura abo baturage, umushinga uhinduka batarabishyura, ubu hatunganyijwe ikibuga cy’indege nto.

Bamwe muri abo baturage ntibazi uzabaha ingurane z’imitungo yabo yangijwe.

Bagira bati “ Ikibazo, basijije ikibuga bavuga ko  ari Midimar igiye kuhubaka ikigega baturenzaho itaka, nta kintu bigeze badusayidira. Bavugaga ko bagiye kuhubaka isoko ry’impunzi, nyuma barahindura bahubaka ikibuga cy’indege, none n’ubungubu nta cyo baratwishyura ku byacu byangijwe.”

“Twabibajije ku murenge, uravuga ngo bazaza baharebe, ntabwo wigeze uza kuhareba ngo badukurikirane. Haza Visi Meya witwaga Emile, yaraje yisubirirayo ntacyo bigeze badusubiza, kugeza na n’ubu twaheze mu rungabangabo ….”

“Aho bipfira ni uko batubwira ngo baracyakora ubuvugizi, ngo akarere niko kazishyura, twarategereje turaheba.”

Aba baturage bafite impungenge ko amazi aturuka ahubatswe icyo kibuga yazabasenyera inzu.

Ushinzwe igenagaciro mu by’ubutaka mu karere ka Nyamagabe, Nsengimana Jean Damascene avuga ko iki kibazo kiri mu bitarabonerwa umuti kiri muri ako karere.

Ati “ Iyo dosiye ngirango iri muri dosiye zitaragira icyo zikorerwa(pending) kugeza iki gihe, ntizirishyurwa, bityo akarere kasabye Midimar yuko yashaka amafaranga abaturage bakishyurwa kuko yarabazwe. N’ubungubu turacyategereje ko Midimar yadufasha kugirango ayo mafaranga aboneke.”

Nsengimana akomeza avuga ko akarere gakomeje ibiganiro na Midimar kugirango abaturage bishyurwe kuko ngo iramutse ivuze ko itakishyuye, akarere gafite undi muti ukiri agateganyo kuri iki kibazo.

Ati “Ariko nanone ahari kujya ububiko, ubu bahahinduriye umushinga hari ikibuga cy’indege ntoya, ubwo rero hari indi gahunda yo kwagura icyo kibuga, kukirindira umutekano. Harateganywa ko abantu bakegereye bakwimurwa ubwo rero nitubona iyo dosiye ya Midimar batabasha kuyidufashamo, yajyanirwa hamwe n’ubundi n’iyo yo kwimura abo baturage, ariko ni umwanzuro tutarafata neza kuko ntiharatangira gukoreshwa, ariko turacyategereje ko Midimar idufasha.”

Aba baturage bizeye ko minisitiri mushya w’iyi minisiteri nasura iyi nkambi bazabona igisubizo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xVmiLS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment