Umusore witwa Rukundo wari ufite imyaka 19 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti yapfuye, mu ishyamba riri munsi y’iwabo mu mudugudu wa Rutenga, akagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa tatu (09:00), ubwo abantu batambukaga mu nzira bamubona amanitse mu giti, ababyeyi be bari bagiye mu mirimo yabo basanzwe bakora, harakekwa ko yaba yiyahuye.
Ubuhamya butangwa n’abaturanyi b’uyu muryango uyu musore avukamo,bavuga ko yari asanzwe yarananiye ababyeyi be, kuko yari azwiho kwiba amafaranga akayajyana mu kiryabarezi, ndetse ko ababyeyi be bahoraga babimubuza ariko akanga kukireka.
Abandi bakavuga ko yari amaze iminsi yibye amafaranga 80.000 umukobwa baturanye akayajyana mu kiryabarezi, by’umwihariko ko yari yarananiranye, ko iyo ababyeyi be bamuhanaga yahitaga yigendera akava mu rugo iwabo.
Abaturage baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bishoboka ko aya mafaranga yibye umukobwa [utatangajwe amazina] ariyo yaba imvano yo kwiyahura kwe, bamwe bavuga ko yari ibihumbi 80, ariko ngo uyu musore we akaba yari yarabwiye iwabo ko ari ibihumbi 50.
Umurambo we wajyanye ku bitaro bya Kabgayi, gukorerwa isuzuma.
Inkuru iracyakurikiranwa,……
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambajinema M.Jeanne/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x9GiX9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment