Mu birori binogeye ijisho, Itel yamuritse telefone nshya z'agatangaza - AMAFOTO

Itel ikorera mu bihugu birenga 50 ku isi, imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda kuko yahageze mu mwaka wa 2007 ubwo yari igitangira. Imaze kuba ubukombe kuko nko mu mwaka ushize wa 2016, yagurishije telefone zirenga 50.000.000 bituma nta yindi sosiyete yabigezeho muri Afurika kandi ibi ikaba ibikesha imikorere n'imikoranire myiza n'abakiliya.

Ubwo muri Marriott Hotel kuri uyu wa Gatandatu haberaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka iyi sosiyete imaze ikorera mu Rwanda, umuyobozi wayo mu gihugu, Jason Zhang yavuze ko ubu Itel ari iya mbere muri Afurika mu kugirisha telefone nyinshi kubera ubwiza bwa telefone bagurisha kandi n'ibiciro no gukomera byose binyura abakiliya babo.

Ibi birori byahembwemo abakozi ba Itel bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagiye bakora neza kurusha abandi, hanatangwa impano ku bakiliya batandukanye bari bitabiriye ibi birori.

Muri ibi birori hatanzwemo impano n'ibihembo byinshi

Muri ibi birori kandi hamuritswe telefone nshya zifite ikoranabuhanga rihambaye, izo zikaba zirimo Itel S32 na Itel S12 zifite umwihariko wo kwifata amafoto y'imbere azwi nka selfie, aho uyifite aba afite cameras ebyiri z'imbere zifata amafoto y'igitangaza ya HD. Izi telefone zose zifite ikoranabuhanga ku bijyanye no gukoresha internet yihuta ya 4G, ubwiza bw'amafoto n'ubwiza zigaragaza inyuma byose bizeye ko bizanyura abakiliya kurushaho. Iyi ya S32 ije irenze iya S31 yari isanzwe iri ku isoko kandi yarashimwe na benshi.

Ibi birori kandi byasusurukijwe na Butera Knowless usanzwe ari ambasaderi wa Itel mu Rwanda, akaba yaririmbye indirimbo ze zitandukanye mu buryo bwa LIVE aho yacurangirwaga n'umugabo we Ishimwe Clement.

REBA HANO KNOWLESS ARIRIMBA MURI MARRIOTT HOTEL:



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2gKi5AS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment