Iyumvire impamvu itangaje yatumye Zari na Hamisa Mobetto batagiterana amagambo nyuma y’igihe kinini badacana uwaka.

Mu minsi ishize nibwo humvikanaga uguhangana gukomeye hagati ya Zari Hassan na mukeba we Hamissa Mobetto, nyuma y’aho Hamisa abyaranye umwana na Diamond Platnumz aho byateje umwuka mubi hagati yabo, gusa kuri ubu intambara y’amagambo hagati yabo ikaba isa nk’iyamaze guhosha.

Nk’uko tubikesha Global Publisher ngo impamvu nyamukuru yatumye uku guterana amagambo hagati y’aba bagore bombi bisa n’ibyacogoye, ngo ni ukubera ko hitabajwe imiryango yaba bombi kugirango ibibazo byabo bibashe gukemuka ndetse ngo banasobanurirwa byimbitse ko kurekeraho guterana amagambo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ari yo nzira nziza yo gukemura ikibazo bafitanye, kuko ngo nubwo ari abakeba batagakwiye gukomeza kurebana ay’ingwe. Ikindi ngo basobanuriwe ko nubwo ikosa ryo gucana inyuma ryabaye ngo ntacyo barihinduraho kuko umwana yamaze kuvuka ndetse na se w’umwana yatangaje uko byamugendekeye kugira ngo uwo mwana avuke dore ko Diamond Platnumz yatangaje ko yisanze mu mubano na Hamisa Mobetto maze biza kurangira banabyaranye umwana. Ku bw’ibyo rero ngo Diamond akaba asabwa kuzaha umwana we na Mobetto ibyo azakenera byose.

Nguyu umwana Hamisa yabyaranye na Diamond:

Instagram Photo



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xzKLDD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment