Inteko inshinga amategeko yongeye gutabariza ubuzima bw'abaturiye ikimpoteri cya Nduba

Inteko ishinga amategeko irasaba inzego zose zifite mu nshingano gukemura ibibazo byugarije abaturage baturiye ikimpoteri cya Nduba ndetse n'abahimuwe ntibahabwe ingurane kuko gukomeza kubirebera ari uguhungabanya uburenganzira bwabo.

Abagize inteko ishinga amategeko basabye inzego zirimo, umujyi wa Kigali, Minisiteri y'Ubuzima, Polisi, Minisiteri y'Ibidukikije, na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu gukurikirana ibibazo by'abanyarwanda baturiye ikimpoteri cya Nduba n'abimuwe aho cyubatse.

Ni nyuma yuko kuri 30 Ukwakira 2017, Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu yagezaga ku Nteko Rusange y'Imitwe yombi raporo yibikorwa bya yakoze muri 2016/2017 ikagaragaza ibibazo byugarije abo baturage.

Iyi Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yasuye ahamenwa imyanda mu Mujyi wa Kigali i Musezero mu Kagali ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo igamije kureba iko imyanda imenwa ahangaha icungwa nuko ibyazwa umusaruro no kumenya niba iki kimpoteri n'ibikorwa byo kumena iyi myanda byaba bitagira ingaruka ku buzima bw'abahaturiye ndetse no kumenya iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abakozi bakoramo.

Depite Nirere uyobora Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu mu Nteko ishinga amategeko yavuze ko basanze i Nduba hari ibibazo bikomeye bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “Twasanze mu by'ukuri hariya kiriya Kimpoteri kiri hari ibibazo birimo icy'amasazi n'umunuko biturukayo bikagera aho abaturage batuye, hari nanone ikibazo cy'amazi aturuka muri icyo kimpoteri iyo imvura yaguye agatemba ajya mu mibande kandi ari ho abaturage bavoma, hari nanone abaturage 25 batishyuwe amafaranga y'ingurane z'ubutaka bwabo, hakaba no kuba ahamenwa imyanda iva mu misarane hadapfundikiye tugasanga nanone nabyo ari ikibazo, …..Hari kandi n'indishyi zigomba gutangwa ku baturage bari bafite amasambu ari aho ikimpoteri cyagiye”

Yavuze kandi ko n'imodoka zijyana imyanda aha mu Kimpoteri cya Nduba zivuye mu Mujyi rimwe na rimwe zijya zimena imyanda mu mihanda ndetse hari n'abana bajya gutoragura ibintu bitandukanye bo ngo bita ‘imari' kandi nyamara biri mu myanda ishobora kubagiraho ingaruka.

Yagarutse ku buzima bw'abantu bakora mu bimpoteri usanga buri mu kaga kuko nta bwishingizi n'ibikoresho bibafasha bagira. Ati: “Twasanganga muby'ukuri nta bwishingizi bw'impanuka, nta bwishingizi bw'indwara bwihariye, nta bikoresho birinda abakusanya imyanda uretse uturindantoki gusa kandi bakagombye kugira ibikoresho bindi bibarinda gukomereka nka za bote,…”

Iyi komisiyo ngo yasanze ari ngombwa ko hajyaho amabwiriza agenga imicungire y'ibimpoteri n'uburyo bibyazwa umusaruro ndetse ngo basanze hagomba gushyirwaho ingamba zigamije kurinda ubuzima bw'abakora mu bimpoteri, ibintu bavuga ko bireba Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda.

Komisiyo yagaragaje kandi ko hari ikibazo cy'umuhanda ujya ku kimpoteri cya Nduba wangiritse ukwiye gusanwa kugirango hirindwe impanuka.

Depite Muhongayire ni umwe mu bagaragaje ko iki kibazo giteye inkenke ashingiye ku bibazo Komisiyo yagaragaje ku Kimpoteri cya Nduba aho yavuze ati: “Batweretse ko n'abagituriye bafite imbogamizi zitandukanye haba ku mazi avayo, haba ku bantu bajya mu kimpoteri no kuba kitazitiye nibura ngo babuze n'abinjiramo kwinjiramo, mu by'ukuri iki kimpoteri cya Nduba uko babitugaragarije giteje impungenge.”

Perezidante wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko batanze imyanzuro kuri Minisiteri y'ubuzima, Umujyi wa Kigali, MINALOC na Polisi, kugirango bakemure ibibazo by'abantu barebwa n'iki kibazo. Ati: “Buri rwego rwahawe imyanzuro.”

Iki kibazo cyabaye agatereranzamba

Fidel Ndayisaba ari na we wayoboraga umujyi wa Kigali ubwo iki kimpoteri cyakurwaga i Nyanza ya Kicukiro, mu mwaka ushize yabwiye abadepite ko ibibazo cyateye byaturutse ku kuba cyarimuwe ikubagahu kuko ngo bari bahawe ukwezi kumwe kwo kukimura bigakorwa mu mwaka hagati kandi nta ngengo y'imari byari byarateganyirijwe.

Mu Ukwakira 2016, Mukaruliza Monique wasimbuye Ndayisaba ku buyobozi bw'umujyi wa Kigali yavuze ko hari umushoramari wendaga gutangira imirimo yo gutunganya imyanda ijyanwa muri iki kimpoteri ariko nubu ntibiratangira gukorwa.

Icyo gihe yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abaturage bavoma amazi mabi yavanze n'ayaturuka mu Kimpoteri bagezweho amazi meza, dore ko ngo n'ubusanzwe ntayo bagiraga ariko nubu ayo mazi ntiyabagezeho.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zRH6l5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment