Umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Cash king aherutse gutunguza abantu amagambo adasanzwe ndetse anateye ubwoba ubwo yavugaga ko ahagarariye Lusiferi ku isi.
Uyu muhanzi uzwi imbere mu gihugu cya Ghana yavuze amagambo buri wese atapfa kuvuga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati « Nahinduje umweru uruhu rwanjye ngo abantu babone ibishushanyo bindiho, ariko ntibasobanukiwe n’icyo bishatse kuvuga. Hariho ibya M Jackson kuko mukunda kandi nifuza kumera nka we. »
“Ariko hariho n’ibindi bimeze nk’amagufa ari ko nta byinshi mbivugaho kuko ari ibanga ryanjye.”
Uyu muhanzi kandi yemeje ko ari umukozi wa Sekibi ndetse akaba yaraje kuyobora no kwigarurira abantu abinyujije mu muziki.
Uyu musore w’imyaka 20 gusa y’amavuko afite ibishushanyo byiganjemo ibikanka by’amagufa y’abapfuye, bikaba bifite icyo bisobanuye ku bo babihuriyeho, gusa abazi gusesengura bakavuga ko bisobanura ko ubifite atagira ubwoa bwo gupfa.
Cash King yavuze ko ku isi hari abantu benshi biganjemo abahanzi bafite bene ibi bishushanyo bakaba bahuriye mu itsinda rimwe ndetse rifite intego imwe.
Gusa yanze gushyira k mugaragaro izina ry’iryo tsinda rye bahuriye gusa avuga ko rikorera mu ibanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x76jWY
via IFTTT
No comments:
Post a Comment