Mu ruturuturu rwo kuri iki cyumweru tariki ya Mbere Ukwakira 2017, abaturage batuye intara ya Catalogne muri Espagne bazindukiye mu bikorwa by’ amatora ya referendum baharanira ubwigenge bw’intara ya bo, ari uruvunganzoka .
Mbere gato ariko y’uko ayo matora atangira , ubutegetsi bwa Espagne bwari bwatanze amabwiriza ku gipolisi cy’igihugu, yo kuburizamo ayo matora hakoreshejwe imbaraga zose zishoboka.
Ni mugihe kandi ugushaka kwigenga kw’iyi ntara ikize bihambaye mu gihugu cya Espagne, ari ingingo itavugwaho rumwe n’abaturage ba Espagne yose muri rusange.
Amakuru Bwiza.com ikesha i Biro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters , aravuga ko Polisi ya Espagne yahanganye bikomeye n’abajya gutora, ndetse zimwe mu ntwaro zabugenewe nk’amasasu ya pulasitiki ndetse n’ibyuka biryana mu maso bikaba byarashwe ku bigaragambyaga ,ari nako bajya gutora ku bwinshi.
Serivisi zishinzwe ubutabazi muri Catalogne , zikaba zatangaje ko abagera kuri 38 aribo bamaze gukomerekera muri uku guhangana ariko ngo bikaba ari udukomere tudakabije.
Kimwe no mu mijyi igize Catalogne irimo na Girona na ho imyigaragambyo nk’iyo yahadutse mu gihe Guverineri Carles Puigdemont ari naho yakagombye kujya gutorera ,igipolisi cya Espagne cyahatanye n’abigaragambyaga ,kugeza aho abatora bari bikingiranye mu byumba by’itora bameneweho inzugi ,ariko bakarushaho gutera hejuru ,barangurura amajwi baririmbira hamwe indirimbo yubahiriza igihugu ( intara ) ya Catalogne.
Ikinyamakuru El Periodico cyo muri Espagne cyatangaje ko kiboneye imbonankubone Polisi ya Espagne iri kurasa ibyuka biryana mu maso ,hamwe n’amasasu ya pulasitiki atica mu mujyi rwagati wa Barcelona.
Uguhangana ahanini muri uyu mujyi ngo kukaba kwigaragazaga mu mahuriro y’imihanda,mu gihe abandi baturage bari bahugiye mu matora n’imirwano na Polisi.
Mu gihe Polisi yateraga amata ku kigo kimwe cy’amashuri cyaberagaho amatora mu mujyi wa Barcelone , ngo yakiriwe n’ikivunge cy’abari baje gutora batera indirimbo barangurura amajwi yabo bagira bati “We are people of peace” mu magambo y’icyongereza bisobanuye ngo nubwo mutubuza gutora ariko “Turi abaturage baharanira amahoro” ,mu gihe hafi aho hari hakikijwe n’ibimodoka by’imitamenwa ,bizengurutswe na za Ambulance (Imbangukiragutabara).
Mbere y’uko aya matora aba yari yiyamirijwe n’ubutegetsi bukuru butegeka Espagne ,aho Leta ya Madrid yakomeje gusobanura zimwe mu ngingo zigize Itegeko nshinga Espagne igenderaho ,hibandwaga ku yigira iti“Igihugu cya Espagne ntigishobora kandi ntikizigera kigabanywamo n’agace na kamwe ( indivisible state) ,ndetse iki kikaba ari na cyo cyatumye Leta ikusanya abapolisi hafi ya bose ikabohereza muri Catalogne kurwanya ko iyi referendum ishyirwa mu bikorwa uyu munsi.
Muri aya matora , ubutegetsi buyobora intara ya Catalogne bwari bwateganyije ko atangira ku isaha ya saa tatu za mugitondo ku isaha ya Barcelone ,ni ukuvuga saa moya ku isaha ngengabihe GMT, mu gihe ibiro by’itora byari byateganyijwe bigera ku 2300 ,ariko Leta ya Madrid ikavuga ejo ku wa gatandatu ,ko yari yamaze gusenya utuzu tw’itora dukabakaba hafi kimwe cya kabiri cy’ahari hateganijwe kuzatorerwa.
Abaturage ba Catalogne bagejeje igihe cyo gutora kuru ubu ,habaruwe abagera kuri Miliyoni 7 n’igice , ni abaturage bavuga ururimi rwa bo rwihariye ndetse n’umuco bisangiye ,kandi iyi ntara ikaba ifite agace k’inganda zihambaye mu bukungu bwa Espagne,kimwe n’uko icyambu cya Catalogne kiri mu byambu binibi ku mugabane w’u Burayi ,kuko ari kinini ndetse kurusha ikindi cya Portugal bituranye.
Amakuru agera kuri Reuters kandi yavugaga ko kuva umuyobozi w’intara ya Catalogne yabuzwa kujya gutora muri iki gitondo ,yahisemo kujya gutorera ahandi ku mugereka ,mu rwego rwo gukwepa igipolisi cyari cyateye amatako ku biro by’itora yagombaga gutoreraho.
Icyo umuntu yavuga kuri iyi ntara ya Catalogne ariko , ni uko iyi ariyo ntara yikubiye ubukungu bukomeye bwa Espagne ,haba mu rwego rw’inganda ,amabanki n’ubundi bushabitsi buhambaye ,ariko abaturage ba yo bakaba binubira ko akamaro bibagirira ari gake ,ahubwo ubukire bwa bo burenga bukajya gukiza abandi baturage ba kure ,badafite uruhare mu iterambere rya Catalogne.
Ibi kandi nibyo usanga na zimwe mu ntara zo mu bindi bihugu ku isi zivuga ,aho bamwe baba bashaka ko ubukungu bwa bo bwabagirira akamaro ku nshuro ya mbere ,ibyo kubusaranganya bikaba byaza nyuma .
Ni ikibazo wanasanga mu karere k’ibiyaga bigari ,aho nko muri Tanzania, Intara ya Arusha cyangwa Leta ya Zanzibar bihora bishaka kwigenga ,muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo na ho intara nka Kivu zombi , Katanga n’izindi ,zikaba zihora ziharanira kwigenga ,n’ubwo magingo aya nta cyo bitanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall /Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2fC6oMk
via IFTTT
No comments:
Post a Comment