U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo zo mu karere zizaba zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y'Epfo

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare bagize Ingabo zo mu karere zizaba zishinzwe kurinda abaturage muri Sudani y'Epfo, kuwa 30 Nyakanga 2017.
Ingabo z'u Rwanda (RDF) zari zisanzwe zifite abasirikare mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) ariko Umuryango w'Abibumbye wasabye ko zakongerwa.
Nk'uko bigaragara mu itangazo RDF yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, iravuga ko abasirikare ba mbere u Rwanda rwongereye muri UNMISS bahagurutse i Kigali kuwa 30 Nyakanga (...)

- Mu Rwanda /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2f3kidj
via IFTTT

Producer Junior amaze guca agahigo ko kujarajara mu ma studio

Mu myaka umunani ishize izina rye rizwi cyane mu muziki, Producer Junior amaze guca mu ma studio asaga atanu. Ibi abakurikirana ibikorwa bye bya buri munsi babifata nko kujarajara.

Producer Junior Multisystem umaze guca agahigo ko kunyura mu ma studio menshi

Karamuka Jean Luc wamamaye nka Producer Junior Multisystem mu gutunganya umuziki ni umwe mu ba producers bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo.

Ku rundi ruhande abafatanya bikorwa be aribo bahanzi bakavuga ko kutamara igihe ahantu biri mu bituma adatera imbere kurushaho.

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko yamaze gutandukana na Round Music baherukaga kugirana amasezerano y’imyaka ibiri akerekeza muri T Time Entertainment.

Ayo makuru akomeza avuga ko Junior nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Round Music atifuje kuba yakongera andi mashya. Ahubwo yahisemo kujya muri T Time Entertainment kuri miliyoni eshatu {3.000.000 FRW} yari ahawe.

Mu minsi ishize yabwiye CityRadio ko gukora mu ma studio atandukanye biri mu byongerera ubumenyi umu producer. Ko umuntu agenda ahura n’ibibazo bitandukanye ndetse akanigiramo byinshi.

Lil G wakoranaga na Junior muri Round Music, yabwiye Umuseke ko batatandukanye nabi. Ko bakurikije ibyari bikubiye mu masezerano bari bafitanye.

Ati “ Junior ni umu producer w’umuhanga buri muhanzi wese yakwifuza gukorana nawe. Kuba tutarakomezanyije byavuye mu biganiro nagiranye nawe twemeranya ko yakora ibimworoyehe”.

Producer Junior Multisystem yakoze muri Dream Records, Unlimited, Line Up, Bridge Records na Round Music yakoragamo atererekeza muri T Time Entertainment.

Muri izo studio yagiye akorana n’abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Bulldogg, Urban Boys, Dream Boys, Queen Cha, Senderi International Hit n’abandi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uTgbV3

Amavubi yatangiye imyitozo ikomeye yo kwitegura Uganda

Ku munsi w'ejo taliki ya 31 Nyakanga nibwo ikipe y'igihugu mu mupira w'amaguru Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino ubanza uzayihuza na Uganda mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.
Nyuma yo guhamagara abakinnyi 22 barimo abashya 5 ikipe y'igihugu yakoreye imyitozo yayo ya mbere kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mnyuma ya saa sita aho umutoza Antoine Hey yavuze ko bagomba kwitegura cyane ko ikipe ya Uganda ikomeye.
Yagize ati (...)

- Imikino /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2hiQs5d
via IFTTT

Masoudi Djuma watozaga Rayon Sport yaba agiye kwerekeza muri Vitalo FC

Amakuru aturuka i Burundi mu ikipe ya Vitalo, aravuga ko uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sport, Masoudi Djuma ari mu biganiro n’iyi kipe ngo abe yayibera umutoza.

Masoudi yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sport aho yayihesheje ibikombe 2, birimo icy’amahoro 2015/2016 ndetse n’icya shampiyona 2016/2017.

Kwitwara neza kw’uyu mutoza byatumye yifuzwa n’ikipe yo mu gihugu cy’iwabo Vitalo FC, aho amakuru ahaturuka avuga ko uyu mutoza yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Vitalo ngo abe yayitoza asimbure Haringingo Christian werekeye mu ikipe ya Mukura.

Masoudi Djuma wakunzwe cyane n’abafana ba Rayon sport kubera uburyo yagiye yitwara byatumye bamuha akabyiniro ka komando, uyu mutoza nawe yemeje aya makuru atangaza ko ikipe ya Vitalo yamwifuje yemeza ko aramutse abonyeyo akazi ntacyamubuza kujyayo dore ko ari n’iwabo.

Masoudi Djuma yageze muri Rayon Sport muri 2015, atangira ari umutoza wungirije, nyuma aza kugirwa umutoza mukuru ari nabwo yatwaraga ibikombi 2 byikurikiranya byatumye afatwa nk’umutoza w’umuhanga.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Jean de Dieu Dushimimana – Bwiza.com 



from bwiza http://ift.tt/2tZaTtD
via IFTTT

Umumotari watoye miliyoni 5,2frw y’umugenzi akayasubiza yahembwe moto

Umumotari uherutse gutora amafaranga miliyoni 5,2 akayasubiza umugenzi wari uyataye yahawe ishimwe rya moto ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf, yashyikirijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017.

Nyuma yo gushyikirizwa moto, uyu mumotari witwa Ndayiramuje yishimiye icyo gihembo agira n’inama abamotari bagenzi be.

Ati “Ndishimye cyane kubera iyi nkunga RURA ingeneye, ngiye nanjye kuyibyaza umusaruro niteze imbere cyane ko iyo natwaraga itari iyanjye. Ndakangurira bagenzi banjye kubaha akazi banubaha abagenzi batwara, niba uwo utwaye agize ikibazo mu nzira ukirinda kumutererana.”

Tonny Kuramba, Umuvugizi wa RURA, yashimye ko hari abamotari bagerageza gukurikiza ibyo batozwa.

Ati: “Ni igikorwa gishimishije kuko ubu ni ubunyangamugayo, ubumuntu dutozwa twese nk’indangagaciro zibereye Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu RURA yamugeneye iki gihembo kugira ngo abere urugero abandi bamotari n’Abanyarwanda muri rusange rwo kugira ubumuntu.”

Kuwa 23 Nyakanga 2017, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye na Moto yari itwawe na Ndayiramiye ahetse umugenzi witwa Kayinamura Augustin ku Muhima.

Uwo mugenzi, wari ufite miliyoni 5.2RWf muri ambaraje isa na kaki, yarakomeretse bikabije ata ubwenge ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Uyu mumotari impanuka imaze kuba yabonye ayo mafaranga ari muri iyo ambaraje, ayacungira umutekano ndetse ayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo.

Polisi y’igihugu yashimiye uwo mumotari, ibitangaza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter maze iyo nkuru irasakara abantu batandukanye bayibonye nabo batangira gushimira uwo mumotari w’inyangamugayo.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tUdvoE
via IFTTT