Musenyeri muri kiliziya Gatolika muri leta ya Centrafrica yahaye ubuhungiro impunzi z’abayisilamu ibihumbi bibiri zifite ubwoba bwo guterwa n’abarwanyi biganjemo abakrisitu bitwaje intwaro bazwi nka anti-Balaka.
Musenyeri Juan José Aguirre Munoz avuga ko izi mpunzi zidashobora kuva aho yazicumbikiye mu nyubako y’ishuri rya Seminari ryigisha abashobora kuba abapadiri, riherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Bangassou.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko izo mpunzi ziri mu byago bikabije ku buryo urupfu ruzisumurije kubera aba barwanyi ba anti-Balaka.
Mu cyumweru gishize ni bwo Stephen O’Brien, umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi yaburiye ko Repubulika ya Centrafricaavuga ko ishobora kubamo jenoside.
Guhera mu mwaka wa 2013, Repubulika ya Centrafrica yibasiwe n’urugomo rushingiye ku moko, igihe inyeshyamba ziganjemo Abisilamu za Seleka zafataga ubutegetsi, zigashinjwa kwica abaturage batari Abasilamu.
Icyo gihe rero nibwo amatsinda y’ubwirinzi y’aba anti-Balaka yavutse, ariko na yo yashinjwe ubwicanyi kugeza na nubu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2gohOmE
via IFTTT
No comments:
Post a Comment