Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko kudakinira Rayon Sports atari we byaturutseho ahubwo ngo ni yo yananiwe gutanga ibyo Mukura yayisabaga.
Ally yasinyiye AS Kigali aturutse muri Mukura gusa mbere byari byavuzwe ko yaba yaramaze gusinyira Rayon Sports ndetse yari yaranatangiye kuyikoramo imyitozo anayikinira imikino ya gishuti harimo n'uwo bakinnye na Simba muri Tanzaniya.
Uyu musore kandi yari yaranahawe n'iyi kipe miliyoni 6 anayisinyira imbanziriza amasezerano, gusa ibi byose yabikoraga agifite amasezerano y'umwaka muri Mukura bivuze ko ari nayo yari ifite uburenganzira bwo kumugurisha aho yifuza bitewe n'ikipe iyiha amafaranga menshi.
Ninako byagenze kuko Mukura umukinnyi yamutanze muri AS Kigali ikabaha miliyoni 18(18000000frw) harimo 9000000frw ziwe ndetse izindi 9000000frw zigahabwa Mukura.
Ally amaze gukina umukino wa mbere batsinze Marines akanatsinda igitego yahise agaragaza ko we yari yiteguye gukina muri Rayon Sports ikibazo cyabaye ubwumvikane bwayonna Mukura.
Ati :”Ntacyo naburanye Rayon Sports ibyo nashakaga byose barabimpaye ni ikipe nziza umukinnyi wese w'umunyarwanda aba yifuza gukinira Rayon Sports kuko ni ikipe nkuru icyabakozeho ni uko batabashije kumvikana na Mukura kuri miliyoni 10 babasabaga.”
Biteganyijwe ko Ally Niyonzima agomba gusubiza Rayon Sports miliyoni 6 yari yamuhaye, mukwishumbusha ariko Rayon Sports nayo yahise igura Yannick Mukunzi wakiniraga APR FC hagati mu kibuga.
Mukura yamaze gusimbuza Ally ku mwanya we kuko ubu yazanye Gael Duhayindavyi umukinnyi ukina hagati mu ikipe y'igihugu y'uburundi akaba ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Burundi.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wXgGkP
via IFTTT
No comments:
Post a Comment