Abacururiza mu isoko rya Nkora baravuga ko bamaze imyaka irenga itanu babwiwe n’Akarere ka Rutsiro ko iryo soko riherereye mu kagali ka Nkora mu Murenge wa Kigeyo rigiye kwimurwa. Kuva icyo gihe abakiriya baragabanyutse kuko hari abahagaritse gushora imari yabo muri iryo soko bavuga ko bagiye kwimurwa.
Kugeza ubu ngo ntakirakorwa nyamara kuri bo baracyishyura inzu bakoreramo bakanishyura imisoro, kandi gusohora ayo utinjije ngo bifatwa nk’igihombo gikomeye mu bucuruzi
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko kuva icyo gihe, bahagaritse imishinga irambye y’ubucuruzi ndetse no kuvugurura inzu bakoreramo kugira ngo hato batimuka bikabahombera.
Umwe muri abo bacuruzi witwa Ntezirizaza agira ati “Isoko ryahise rigwa kubera ko bavuze ngo rigiye kwimuka ubu natwe turindiriye aho rizajya gusa ikibazo turacyishyura amazu n’imisoro kandi ubucuruzi bwaradindiye.”
Abacuruzi bishoboye ngo batangiye kujya gushora imari yabo mu yandi masoko n’abakiriya barushaho kugabanyuka, bitewe nuko babona ricika intege.
Ntezirizaza akomeza agira ati “umuntu arindiriye aho rizajya ntabwo yakwirirwa ashore imari hano, uyishora mu bindi utegereje aho bazarijyana ngo ujyeyo kandi nta gihe baduhaye bimaze nk’imyaka itanu bivuzwe”.
Abo bacuruzi bifuza ko bamenyeshwa niba batazimurwa bakaba bakomeza ubucuruzi bwabo, bakora imishinga y’igihe kirekire cyangwa baba bazimurwa bigakorwa vuba.
Abacuruzi bakomeze imishinga isoko rishobora kutazimurwa vuba…
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence yabwiye Bwiza.com ko abacuruzi bakomeza imishinga yabo icyo batemerewe ko ari ukubaka.
Agira ati “abacuruzi twababwira bagakomeza bagakora, icyo twari twababujije ni ukubaka hariya hari isoko kuko n’ubundi ari muri metero 50 z’ikiyaga n’umugezi uhari wa Nkora”.
Akomeza avuga ko rishobora kutazimurwa, n’ubwo nta mwanzuro urafatwa. Ku rundi ruhande ngo kuba umufatanyabikorwa bari bafite yarisubiyeho byadindije igikorwa.
Agira ati ““kubera impamvu zitandukanye z’abafatanyabikorwa rishobora kutazimuka ariko turacyabiganira…twari twabyemeje nk’inama njyanama ko twaryimura ariko turebye uko twarihuza n’icyambu cyane ko n’amafaranga tutarayabona kuko n’umufatanyabikorwa twari twarabonye yageze aho yisubiraho turacyashaka andi mafaranga.”
Muri rusange ariko abo bacuruzi bavuga ko bari bumvise impamvu zo kwimura iryo soko ryubatse munsi y’umusozi.
Zirimo ibiza biryibasira mu gihe cy’imvura birimo inkangu ndetse n’imyuzure iterwa n’umugezi witwa Nkora unyura ku ruhande rw’ibumoso bw’iryo soko.
Ku buryo bw’amayobera kandi ngo higeze gucika inkangu ikomeye ku nkengero y’ikiyaga cya Kivu iryo soko rikoraho na yo iba indi mpamvu yumvikana.
Hari abakemengaga imitangire y’isoko ryo kubaka aho abo bacuruzi bagombaga kwimukira bavuga ko wasanga byarabaye nk’amwe mu masoko, bene kuyatanga banyererejemo imitungo, bikaba ariyo mpamvu ritubakwa.
Aha umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence ashimangira ko kureba uburyo iryo soko rishya rizagira icyambu kibereye abarikoreramo no kwisubiraho k’umufatanyabikorwa ari byo bagikorera inyigo.
Uretse Abanyarwanda, isoko rya Nkora ryitabirwaga n’abacuruzi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko na bo ngo basigaye barema irya Buraseri mu karere ka Rubavu.
Impamvu abacururiza muri Nkora bakeka ngo ni uko isoko ryabo risa n’aho ritagikorerwamo kubera inzu zishaje.
Isoko ryagombaga kwimurirwa ahitwa mu Kabacuba mu kagali ka Maziba mu murenge wa Mushonyi, ni muri kilometero ziri hagati y’imwe n’ebyiri uvuye aho irisanzwe ryubatse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Twarabanye Venuste/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2gohLas
via IFTTT
No comments:
Post a Comment