Umutabazi wageze ku gikomangomakazi Diana bwa mbere nyuma y’impanuka ntiyumva uko yaje gupfa

Nyuma y’imyaka 20 igikomangomakazi Diana cyo mu Bwongereza cyitabye Imana kizize impanuka yabereye mu Bufaransa, umwe mu batabazi bageze aho impanuka yabereye bwa mbere yagize icyo atangaza ku nshuro ya mbere yemeza ko yari yizeye ko Diana yari kurokoka.

Mu kiganiro uyu mugabo witwa Xavier Gourmelon yagiranye n’ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, yagize icyo avuga bwa mbere kuri iryo joro ryababaje benshi ku mpanuka yabereye mu nzira yo munsi y’ubutaka izwi nka Pont de l’Alma mu mujyi wa Paris, aho avuga ko iri joro ritazamuva mu mutwe ubuziraherezo. Ngo nubwo imodoka yari yangiritse ubwo yageraga ahabereye impanuka, yahishuye ko yatekereje ko igikomangomakazi Diana cyari kurokoka.

Imodoka koko yarangiritse ariko cyane cyane imbere mu gihe Diana yari yicaye inyuma

Twabyitwayemo nk’uko bigenda ku zindi mpanuka”, Uwo ni Xavier ukomeza uvuga ko akigera ahabereye impanuka atari azi ko aria bantu b’ibwami bayikoze, bakaba barahise bihutira gushaka ukeneye ubutabazi ndetse n’uwaba akiri muzima.

Ubwo yabonaga Diana nk’uko avuga, ngo yari aryamye aryamishije umugongo arimo kunyeganyega gahoro maze Diana amubonye aravuga ati: “Mana yanjye, byagenze gute?”. Xavier avuga ko yamubonanye igikomere ku rutugu rw’iburyo, ariko ngo usibye icyo gikomere, nta kindi kimenyetso cy’uko yari gupfa yagaragazaga kuko ngo nta n’amaraso yari amwuzuyeho nk’umuntu wakomeretse bikabije yari amuriho.

Ngo nyuma yo kumukura mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes yari arimo n’umukunzi we, Dodi al-Fayed ubwo bakoraga impanuka kuwa 31 Kanama 1997, Diana yagize ikibazo cy’umutima urahagarara, ariko uyu Xavier abasha kumugarura yongera guhumeka nyuma y’amasegonda makeya.

Dodi al-Fayed na Diana

Uyu wari ushinzwe ubutabazi akomeza avuga ko byamunejeje kuko nk’umutabazi ugeze ahabereye ikibazo bwa mbere uba ushaka gukiza ubuzima kandi ngo yumva ari byo yakoze.

Nubwo ariko yumvaga Diana ntacyo ari bube, ntibyabujije ko nyuma bitangazwa ko Diana yapfiriye ku bitaro azize kuvira imbere, ibintu we yumva bitumvikana na gato kuko ngo ubwo yari mu mbangukiragutabara bamujyanye kwa muganga yari yizeye ko Diana agomba kubaho ntacyo ari bube.

Ese koko Diana yaba yarazize akagambane?

Bamwe mu bemeza ko Diana yazize akagambane bemeza ko umushoferi wari utwaye Diana, Henri Paul, wari umuyobozi w’inzibacyuho w’ikigo cy’umutekano, Ritz Security, yari umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza ruzwi nka MI6 akaba ari rwo rwari rwamutumye guteza impanuka yahitanye Diana. Ibi bakaba babishingira ku mafaranga bamusanganye ubwo yapfaga n’umutungo ku giti cye yari afite. Gusa, iperereza ntiryigeze ryemeza ko Henri yari umukozi w’urwego rw’ubutasi urwo ari rwo rwose.

Richard Tomlinson, wahoze akorera MI6 ariko akaza kwirukanwa ndetse agafungwa amezi atanu azira kurenga ku mategeko agenga ba maneko mu 1989, yemeje mu buhamya yahaye abashinzwe iperereza mu Bufaransa muri Gicurasi 1999, ko MI6 y’Abongereza yagize uruhare mu mpanuka yatwaye ubuzima bwa Diana. Uyu mugabo akaba ari nawe wemeje ko umushoferi Henri Paul wari utwaye Diana, yakoreraga MI6, ndetse ko umwe mu bari bashinzwe kurinda Diana, Trevor Rees-Jones kuri ubu ngo uzwi ku izina rya Trevor Rees cyangwa Kes Wingfield, ari we wahaga amakuru ajyanye na Diana MI6.

Tomlison yakomeje yemeza ko MI6 yahozaga ijisho kuri Diana mbere y’uko apfa, akemeza ko uburyo Diana yapfuye busa neza n’imigambi yabonye mu 1992 yari igamije guhitana uwari perezida wa Serbia, Slobodan Milosevic hakoreshejwe ikitwa Lumière stroboscopique cyari kumurika umushoferi we agahuma agata umuhanda.

Ibikomangoma Diana na Charles ubwo urukundo rwabo rwari rutangiye kuzamo umwuka mubi

Ku rundi ruhande, hari n’abagiye bavuga ko Igikomangoma Charles cyo mu Bwongereza, cyaba cyaragize uruhare mu rupfu rwa Diana nyuma y’uko uyu yari amaze kwanga kongera gushyiranwa nawe mu 1992 nyuma y’imyaka 11 babana nyuma akagaraga mu rukundo n’Umwarabu.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./ Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2euo7Iq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment